Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yageneye ubutumwa mugenzi we Ishimwe Vestine amukomeza, nyuma yuko hagiye hanze ubutumwa bivugwa ko ari ubwe agaragaza ko urugo rwe rudahagaze neza.
Amakuru y’ibibazo bivugwa mu rugo rw’umuririmbyi Vestine, yasakaye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2025 nyuma yuko ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram hatambutse ubutumwa bugaragaza ko hagati ye n’umugabo we bitameze neza.
Ni amakuru kugeza ubu atavugwaho rumwe, aho bamwe bavuga ko atari we wiyandikiye buriya butumwa butamaze igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga ze, mu gihe hari n’abavuga ko byaba ari ugukurura amarangamutima y’abantu kuko we n’umuvandimwe we Dorcas baririmbana bitegura gushyira hanze igihangano gishya.
Nyuma y’ibi, umuhanzi Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yanyujije ubutumwa kuri Instagram, akomeza uyu murumuna we mu muhamagaro n’ubuhanzi.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya, nka mukuru wawe mu rugendo rwo kuramya Imana, ntesheje agaciro imbaraga zose mbi zarwanya umugambi w’Imana ku buzima bwawe. Ijambo ribi ryose ryavuzwe ryavugwa cyangwa ryatekerezwa ku buzima bwawe, nditesheje agaciro mu izina rya YESU.”
Yakomeje agira ati “On your knees [ku mavi yawe], aho ni ho haba inyegamo y’abaramyi, ujye uhahungira.”
Arongera ati “Komera kandi uhore utekanye. Ndizera ko Yesu waguhaye ijambo rimwe, ari We ukongera noneho akaguha ijambo rishobora gucecekesha imiraba yose y’ubuzima bwawe.
Nanze ikibi cyose cyakugirira nabi. Uzubaka, uzabyara, uzaheka, uzaramya kandi uzahimbaza Imana. Erega wahawe ijambo, kandi byemewe n’Uwaryivugiye.”
Aline Gahongayire wakomeje Vestine, muri 2015 yatandukanye n’umugabo we Gahima Gabriel bari bakoze ubukwe muri Mutarama 2013.




RADIOTV10










