Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero cyagabwe mu ishuri bigagaho.
Uyu ni umunsi wa gatatu nta makuru y’abakobwa 25 bashimuswe, bikomeje gutera kwiheba kwinshi cyane cyane ku miryango bakomokamo.
Ku wa mbere w’iki cyumweru, ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nibwo abantu bitwaje intwaro bateye ishuri ryisumbuye ryo mu gace ka Maga, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, bashimuta abanyeshuri b’abakobwa 25 ndetse bica n’umukozi w’ishuri umwe.
Ababyeyi b’abana bashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro mu ishuri ry’abakobwa, bakomeje gutakambira Leta basaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo abana babo bagarurwe ari bazima.
Aisha Sani, umubyeyi w’abakobwa babiri bashimuswe, aganira n’itangazamakuru yavuze ko inkuru bayimenye mu gitondo nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu nijoro, ariko bagakeka ko ari abashinzwe umutekano. Yavuze ko mu bakobwa be bashimuswe umwe yigaga mu mwaka wa gatatu undi mu wa kabiri.
Naho Usman Muhammad, ufite abakobwa babiri na bo bashimuswe, we yavuze ko nta mwana uzasubira ku ishuri mu gihe nta mutekano wabo wizewe, yongeraho ko ishuri ritazongera gukora kuko ababyeyi bavuga ko batazongera koherezayo abana babo kubera kubura umutekano.
Umuyobozi w’ishuri ryashimuswemo abana, Hajia Rabi Musa Magaji, we yahumurije ababyeyi avuga ko inzego z’umutekano n’abayobozi babijeje ko ibikorwa byo gushakisha aba bana b’abakobwa byatangiye kandi bizeye ko bazaboneka mu gihe cya vuba.
Iki gitero kandi cyongeye kubyutsa ubwoba by’ibindi byabaye kuva mu 2014, ubwo Boko Haram yashimutaga abakobwa 276 bo muri Chibok, bamwe kugeza n’ubu bataraboneka.
Muri iki Gihugu cya Nigeria, nubwo hari ingamba z’umutekano zashyizweho, impungenge z’ababyeyi n’ihungabana ry’abaturage biracyari byose kubera ibitero by’abitwaje intwaro bibagabwaho cyangwa bikagabwa ku bana babo mu bigo by’amashuri.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10











