Umuhanzi Bill Ruzima wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yamaze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye cyanyuzemo abandi bahanzi barimo Ariel Wayz na Babo baheruka.
Uyu muhanzi wari watawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2025, yajyanywe mu Kigo Ngororamuco cya Huye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025.
Amakuru yo kujyanwa mu Kigo Ngororamuco, yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko yagiye kuvurwa ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge yasanzwemo.
Yagize ati “Yoherejwe mu kigo cya Huye Isange Rehabilitation Center, aho agiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abe yakira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.”
Bill Ruzima wari umaze iminsi itatu atawe muri yombi, yari acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, ari na ho yavanywe yoherezwa muri iki Kigo Ngororamuco.
Ubwo uyu muhanzi yatabwaga muri yombi, yari yanasanganywe ikiyobyabwenge cy’Urumogi, ndetse yemerera inzego ko yanywaga iki kiyobyabwenge kuva muri 2022.
Iki Kigo Ngororamuco cya Huye, cyanyuzemo kandi ibindi byamamare Nyarwanda, birimo abahanzi Ariel Wayz na Babo baherukayo, ndetse n’umuraperi Fireman we wagiyeyo anijyanye kubera kumva ko ibiyobyabwenge yigeze gukoresha byari bimaze kumugiraho ingaruka.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ubwo yavugaga ku ifungwa ry’uyu muhanzi Bill Ruzima, yari yavuze ko afite impano ikomeye ariko ko byari bigoye kumenya ko anywa ibiyobyabwenge, gusa avuga ko inzego zigiye kugira icyo zikora kugira ngo zimufashe.
RADIOTV10










