Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

radiotv10by radiotv10
27/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K John, bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we, bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Aba bombi batawe muri yombi nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaramo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano n’umugore we bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe Patrick [Pazzo] wari inshuti ya Yampano banabanye mu nzu imwe, ni we watawe muri yombi bwa mbere, aho yafashwe tariki 11 Ugushyingo 2025, mu gihe Kalisa John [K John] yatawe muri yombi tariki 14 Ugushyingo.

Dosiye y’aba bombi yari yagejewe mu Bushinjacyaha tariki 17 Ugushyingo 2025, kugira ngo buyisuzume na bwo bukore iperereza ryabwo, ubundi buyiregere Urukiko rubifitiye Ububasha.

Nk’uko biteganywa n’amategeko, Ubushinjacyaha buba bifite igihe cyo gukora iperereza no kuregera Urukiko, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, uru rwego rwagejeje imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo Ubushinjacyaha bugaragaze impamvu zikomeye zituma bubasabira gukurikiranwa bafunze.

Nyuma yuko aba babiri batawe muri yombi, hafunzwe abandi batatu barimo Ishimwe Francois Savio ukurikiranyweho kwaka abantu amafaranga ngo abahe ariya mashusho, we wafunzwe tariki 18 Ugushyingo 2025.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo kandi hafaswe abandi babiri barimo Umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, Kwizera Nestor wiyita Pappy Nesta, na bo bakurikiranyweho gusakaza ariya mashusho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira kandi yatangaje ko hakomeje gukorwa iperereza, kandi ko uzagaragara wese ko yasakaje ariya mashusho, azagezwa imbere y’ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 16 =

Previous Post

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Next Post

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

Related Posts

by radiotv10
27/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abandi bantu babiri barimo umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni...

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

by radiotv10
24/11/2025
0

Dosiye iregwamo abakurikiranyweho ibifitanye isano n’isakara ry’amashusho y’urukozasoni y’Umuhanzi Yampano n’umukunzi we, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse hakaba haratawe muri yombi...

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

by radiotv10
22/11/2025
0

Murindahabi Irene usanzwe areberera inyungu abaririmbyi Vestine na Dorcas, yavuze ko ubutumwa buherutse gutambuka ku rubuga nkoranyambaga rw’umwe muri aba...

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

by radiotv10
22/11/2025
0

Kyra Nkezabera, whose parents include a Rwandan father and a Belgian mother, has reached the final round of the Miss...

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yatanze umucyo ku byatumye hari abakeka ko yaba yarabeshye abantu igihe kinini ko atabona, avuga ko amashusho...

IZIHERUKA

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.