Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K John, bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we, bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Aba bombi batawe muri yombi nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaramo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano n’umugore we bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Ishimwe Patrick [Pazzo] wari inshuti ya Yampano banabanye mu nzu imwe, ni we watawe muri yombi bwa mbere, aho yafashwe tariki 11 Ugushyingo 2025, mu gihe Kalisa John [K John] yatawe muri yombi tariki 14 Ugushyingo.
Dosiye y’aba bombi yari yagejewe mu Bushinjacyaha tariki 17 Ugushyingo 2025, kugira ngo buyisuzume na bwo bukore iperereza ryabwo, ubundi buyiregere Urukiko rubifitiye Ububasha.
Nk’uko biteganywa n’amategeko, Ubushinjacyaha buba bifite igihe cyo gukora iperereza no kuregera Urukiko, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, uru rwego rwagejeje imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo Ubushinjacyaha bugaragaze impamvu zikomeye zituma bubasabira gukurikiranwa bafunze.
Nyuma yuko aba babiri batawe muri yombi, hafunzwe abandi batatu barimo Ishimwe Francois Savio ukurikiranyweho kwaka abantu amafaranga ngo abahe ariya mashusho, we wafunzwe tariki 18 Ugushyingo 2025.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo kandi hafaswe abandi babiri barimo Umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, Kwizera Nestor wiyita Pappy Nesta, na bo bakurikiranyweho gusakaza ariya mashusho.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira kandi yatangaje ko hakomeje gukorwa iperereza, kandi ko uzagaragara wese ko yasakaje ariya mashusho, azagezwa imbere y’ubutabera.
RADIOTV10










