Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal Bukayo Saka yasabye urukundo Tolami Benson, umukobwa bakundanye igihe kirekire, mu birori byabereye muri resitora yo mu Mujyi wa London mu Bwongereza.
Uyu rutahizamu wa Arsenal, Bukayo Saka, yasabye Tolami Benson kuzamushyingirwa akamubera umugore nyuma y’imyaka itanu bakundana.
Ibi birori byaraye bibereye muri hoteli ikomeye yo mu Mujyi wa London mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, aho Bukayo Saka yamwambitse impeta yiswe iy’agatangaza n’abayibonye.
Saka na Benson, bombi bafite imyaka 24, batangiye guteretana mu 2020, ariko ntibabishyiraga ku karubanda nko ku mbuga nkoranyambaga zabo cyangwa ngo basangize abantu amafoto yabo bari kumwe, yewe nta n’umwe ukurikirana undi kuri Instagram.
Urukundo rwabo rwatangiye kugaragara ku mugaragaro bwa mbere mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, ubwo bafotorwaga bari kwishimira mu bafana i Doha.
Nyuma y’aho, Benson yagaragaye mu bafana b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza muri Euro 2024, ndetse hagaragaye n’ifoto barimo gusomana nyuma y’umukino w’u Bwongereza na Slovenia banganyijemo 0–0 mu 2024.
Mu mukino u Bwongereza bwatsinzemo Serbia 1–0, Benson yari yambaye ijipo ya leather yihariye iriho nimero 87, ari yo Bukayo Saka yambaraga akimara kwinjira mu ikipe nkuru ya Arsenal mu 2018–19.
Ku mbuga nkoranyambaga za Benson hagaragaramo byinshi bijyanye na Arsenal ndetse no kuba inshuti n’abagore b’abakinnyi b’iyo kipe, nka Milly White (umugore wa Ben White) na Laura Trossard (umugore wa Leandro Trossard), ariko Saka we ntaho agaragara mu mafoto ye.
Benson akomoka i Hatfield, Hertfordshire, kandi yize public relations and media muri Birmingham City University.
Ku rubuga rwe rwa Instagram huzuyeho amafoto y’ubuzima bw’icyubahiro, indege z’ubucuruzi bwihariye, amahoteli y’akataraboneka, n’ifoto yerekana ko akunda Arsenal ubwo yarimo kwitoreza kurasa ku butaka bwo mu cyaro.
Umukunzi we Bukayo Saka, na we utuje cyane ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite, afite abamukurikira kuri Instagram bangana na miliyoni 7 n’ibihumbi 600, ariko na we ntagaragaza urukundo rwe rwa hafi na Benson rumaze imyaka ine.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10










