Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

radiotv10by radiotv10
05/12/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano umaze iminsi agarukwaho nyuma yuko hasakaye amashusho y’urukozasoni ye n’umukunzi we, yagaragaje ifoto ari kurira amarira atemba mu maso, ashyiraho ubutumwa bugaragaza ko ibihe ari kunyuramo bitamworoheye, byumwihariko avuga ko ababazwa no kuba yarizeye abantu bakaba baramuhemukiye, asoza avuga ngo “aheza ni mu ijuru.”

Uyu muhanzi ubu uri kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi mu Bubiligi, yerecyejeyo we n’umukunzi we, baherutse kugaragara mu mashusho yasakaye abagaragaza bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu bakurikikiranyweho gusakaza aya mashusho, barimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wari inshuti ikomeye y’uyu muhanzi, banabanye mu nzu imwe.

Yampano, mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko afite intimba ikomeye, kubera gutenguhwa n’abantu yagiye yizera.

Muri ubu butumwa, Yampano atangira avuga ko uru rukundo yakuze agirira abantu, ashobora kuba yararutewe n’aho yakuriye.

Yagize ati “Kubera wenda kuvukira kure y’iterambere hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi burya imbwa ntiyakugambanira.”

Akomeza agira ati “Reka mbabwire, nta muntu n’umwe wanyumva, ariko byose byapfiriye mu gutanga umutima wanjye. Ibihe bizacaho haze ibindi kandi byiza. Mwana wanjye cyangwa muntu wanjye aheza ni mu ijuru.”

Ubu butumwa kandi buherekejwe n’ifoto ya Yampano, ari kurira amarira atemba mu maso, bigaragara ko afite intimba y’ibitamworoheye ari kunyuramo.

Uyu muhanzi kandi nubwo yerecyeje i Burayi, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari ruherutse gutangaza ko na we ruri kumukoraho iperereza.

Mu rubanza ku ifungwa ry’agateganyo rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, umunyamategeko w’umwe mu baregwa gusakaza ariya mashusho ari we wunganira Pazzo Man, yasabye ko Yampano na we akurikiranwa ngo kuko ari we wabaye uwa mbere wisakarije ariya mashusho, kuko yayashyize kuri Email kandi abizi neza ko atari we wenyine ubasha kuyifungura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 16 =

Previous Post

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Related Posts

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abakekwaho gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje aho ayo mashusho yari ari n’uwashoboraga...

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunyamakuru umenyerewe mu biganiro bitambuka kuri YouTube, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, uri mu baregwa ibifitanye isano no gusakaza amashusho...

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

by radiotv10
03/12/2025
0

Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora Itorero rya ADEPR, yahakanye amakuru yatangajwe ko yanze gusezeranya umuririmbyi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idriss Jean...

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

by radiotv10
03/12/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, umaze iminsi agarukwaho mu makuru y’imyidagaruro kubera amashusho ye yasakaye, ari kubarizwa ku Mugabane...

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
01/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad usanzwe akora ibiganiro bitambuka kuri YouTube, akurikiranyweho ibindi byaha byiyongera...

IZIHERUKA

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho
IBYAMAMARE

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

by radiotv10
05/12/2025
0

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

04/12/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.