Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano umaze iminsi agarukwaho nyuma yuko hasakaye amashusho y’urukozasoni ye n’umukunzi we, yagaragaje ifoto ari kurira amarira atemba mu maso, ashyiraho ubutumwa bugaragaza ko ibihe ari kunyuramo bitamworoheye, byumwihariko avuga ko ababazwa no kuba yarizeye abantu bakaba baramuhemukiye, asoza avuga ngo “aheza ni mu ijuru.”
Uyu muhanzi ubu uri kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi mu Bubiligi, yerecyejeyo we n’umukunzi we, baherutse kugaragara mu mashusho yasakaye abagaragaza bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu bakurikikiranyweho gusakaza aya mashusho, barimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wari inshuti ikomeye y’uyu muhanzi, banabanye mu nzu imwe.
Yampano, mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko afite intimba ikomeye, kubera gutenguhwa n’abantu yagiye yizera.
Muri ubu butumwa, Yampano atangira avuga ko uru rukundo yakuze agirira abantu, ashobora kuba yararutewe n’aho yakuriye.
Yagize ati “Kubera wenda kuvukira kure y’iterambere hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi burya imbwa ntiyakugambanira.”
Akomeza agira ati “Reka mbabwire, nta muntu n’umwe wanyumva, ariko byose byapfiriye mu gutanga umutima wanjye. Ibihe bizacaho haze ibindi kandi byiza. Mwana wanjye cyangwa muntu wanjye aheza ni mu ijuru.”
Ubu butumwa kandi buherekejwe n’ifoto ya Yampano, ari kurira amarira atemba mu maso, bigaragara ko afite intimba y’ibitamworoheye ari kunyuramo.

Uyu muhanzi kandi nubwo yerecyeje i Burayi, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari ruherutse gutangaza ko na we ruri kumukoraho iperereza.
Mu rubanza ku ifungwa ry’agateganyo rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, umunyamategeko w’umwe mu baregwa gusakaza ariya mashusho ari we wunganira Pazzo Man, yasabye ko Yampano na we akurikiranwa ngo kuko ari we wabaye uwa mbere wisakarije ariya mashusho, kuko yayashyize kuri Email kandi abizi neza ko atari we wenyine ubasha kuyifungura.
RADIOTV10









