Uyu mukinnyi wa filime w’Umuyapani, Cary-Hiroyuki Tagawa wamenyekanye cyane akina nk’umuntu w’umugome wakinnye filimi zinyuranye zirimo iyitwa ‘Mortal Kombat’, yitabye Imana ku myaka 75 y’amavuko.
Uyu mukinnyi wa filimi wagaragaye muri filimi zirenga 30 zirimo iriya yamamayemo ya ‘Mortal Kombat’ ndetse n’indi ya James Bond film izwi nka ‘License to Kill’, yishwe n’indwara yo guturika kw’imitsi yo mu mutwe izwi nka stroke, nk’uko byatangajwe na manager we Margie Weiner.
Uyu warebereraga inyungu z’uyu mukinnyi wa Filimi, yagize ati “Cary yari umuntu udasanzwe, wakundaga abantu bose, ugira ibitekerezo byiza, wanakundaga bihebuje umwuga we.”
Yakomeje agira ati “Itabaruka rye, ni igihombo gikomeye. Umutima n’ibitekerezo byanjye byifatanyije n’umuryango we, inshuti ndetse n’abandi bose bamukundaga.”
Tagawa yatangiye kwamamara nk’umukinnyi wa filimi kuva mu 1987 ubwo yagaragaraga muri filimi ya The Last Emperor yanegukanye igihembo cya filimi nziza, kuva ubwo kandi yagiye anakina izindi nka Pearl Harbor, Planet of the Apes na License to Kill.
Tagawa yakomeje gufatwa nk’umukinnyi wa filimi w’umugome kubera umwanya yakinnye muri Mortal Kombat, aho aba akina nk’umuntu w’ubugome budasanzwe.
RADIOTV10










