Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, ubura amezi ane ngo akirangize, yasezeranyije abantu ko azasohoka yarahindutse bigaragara, ku buryo n’abataramwishimiraga, bazamwishimira.
Fatakumavuta yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanye n’icyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Muri Kamena uyu mwaka wa 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye uyu mugabo igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 1,3 Frw.
Ukurikije igihe yafungiwe, uyu mugabo wari usanzwe azwi mu mwuga w’itangazamakuru, azarangiza igihano muri Mata umwaka utaha wa 2026.
Aho afungiye mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere, yatangaje ko yiteguye gusohoka agasubira mu buzima busanzwe, kandi ko yagororotse bifatika, ku buryo yumva azaza yarabaye mushya.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya, Fatakumavuta yagize ati “Naragorowe kandi naragororotse. Nzataha ntandukanye n’uwo bari bazi.”
Sengabo Jean Bosco AKA ‘Fatakumavuta’ avuga ko abataramwishimiraga mbere, na bo bazatungurwa kuko yumva yifuza kuzashimwa na buri wese bitewe n’ingamba azasohokana.
Ati “Mu igaruka ryanjye, abataranyishimiraga bazatungurwa, abafana banjye bazanyurwa kandi bazanyishimira.”
Ibyaha byahamijwe uyu munyamakuru, birimo ibishingiye ku byo yatangazaga mu biganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube, birimo kuba yaravuze ko ubukwe bw’umuhanzi The Ben buzabamo akavuyo, ndetse ko ngo uyu muhanzi ameze nk’umwana arizwa n’ubusa, ngo akaba atazi no kuririmba.
Mu kumushinja kandi, Ubushinjacyaha bwavugaga uyu munyamakuru yakangishije The Ben ko natamuha amafaranga ngo azamuzimya mu rugendo rwe rwa muzika.
RADIOTV10











