Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yavuze ko uretse ibibazo by’amashusho ye y’urukozasoni yasakaye, yanagize ibindi byago bikomeye byo gupfusha umwana we witabye Imana atari no mu Rwanda.

Uyu muhanzi yabitangaje nyuma y’ubutumwa anyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, bwari bwuzuye agahinda k’ibibazo yanyuzemo mu mwaka wa 2025, birimo ibyo yatewe n’isakara ry’amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa MIE Empire, uyu muhanzi yavuze ko isakara ry’ariya mashusho ryamukomerekeje, ndetse umukunzi we [we amwita umugore we] akaba yarananiwe kubyakira, agafata icyemezo cyo gutandukana na we.

Uyu muhanzi wari uherutse kwerecyeza ku Mugabane w’u Burayi, yavuze ko uretse ibibazo yatewe n’ariya mashusho byamukomerekeje mu mutwe, yanagize ibindi byago bikomeye.

Ati “Ibya Video byishe mu mutwe, ibindi rero byabayeho byishe umutima wanjye, ibaze rero kurwara umutima n’ubwonko n’umutima uremereye. Icy’umutima cyo cyaragiye kirandemerera…ntabwo wabyumva.”

Yampano avuga ko atashoboraga kwiyahura, ariko iyo ataza kugira umutima ukomeye, n’icyo cyemezo yashoboraga kugifata akiyambura ubuzima. Ati “Nyuma y’iyo nkuru bari kuvuga, hari indi nkuru iteye ubwoba iri inyuma y’ibyo.”

Yampano avuga ko ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari kurira ubwo yari akigera i Burayi, ari bwo yari amaze kwakira iyo nkuru.

Ati “Inkuru iba ingezo ngo ‘umwana wawe yitabye Imana’. [ndibaza nti] ‘ibintu biri kumbaho ni ibi birabaye’ ni izina ry’Imana kwihangana byarananiye, buriya nari ndi mu ndege, kwifata birananira.”

Mu butumwa bwari buherekeje iriya foto, Yampano hari aho yagize ati ‘aheza ni mu ijuru’, ijambo ryakuye benshi imitima bakeka ko yaba agiye kwiyahura, ariko we akavuga ko yariho asezera umwana we wari umaze kwitaba Imana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

How to reset your life after the holidays without pressure

Next Post

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Related Posts

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

by radiotv10
07/01/2026
0

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banitaga ‘Umwamikazi wazo’, yagaragaje ko umwaka ushize wamubereye uw’imitwaro, ariko...

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

by radiotv10
07/01/2026
0

Umuvangamiziki Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku mpanuka aherutse gukora ubwo yagongaga umupolisi akitaba Imana,...

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Umuhanga mu kuvangavanga imiziki, Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi agahita yitaba...

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yagaragaje ko umwaka ushize wa 2025 yawuhuriyemo na byinshi bimukomeretsa umutima, anahishura ko atangiye...

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru Fiona Mbabazi umaze imyaka ane asezeye igitangazamakuru yakoreraga, agiye kumvikana ku yindi radio yo mu Rwanda, imaze iminsi iri...

IZIHERUKA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda
MU RWANDA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.