Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yavuze ko uretse ibibazo by’amashusho ye y’urukozasoni yasakaye, yanagize ibindi byago bikomeye byo gupfusha umwana we witabye Imana atari no mu Rwanda.
Uyu muhanzi yabitangaje nyuma y’ubutumwa anyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, bwari bwuzuye agahinda k’ibibazo yanyuzemo mu mwaka wa 2025, birimo ibyo yatewe n’isakara ry’amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.
Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa MIE Empire, uyu muhanzi yavuze ko isakara ry’ariya mashusho ryamukomerekeje, ndetse umukunzi we [we amwita umugore we] akaba yarananiwe kubyakira, agafata icyemezo cyo gutandukana na we.
Uyu muhanzi wari uherutse kwerecyeza ku Mugabane w’u Burayi, yavuze ko uretse ibibazo yatewe n’ariya mashusho byamukomerekeje mu mutwe, yanagize ibindi byago bikomeye.
Ati “Ibya Video byishe mu mutwe, ibindi rero byabayeho byishe umutima wanjye, ibaze rero kurwara umutima n’ubwonko n’umutima uremereye. Icy’umutima cyo cyaragiye kirandemerera…ntabwo wabyumva.”
Yampano avuga ko atashoboraga kwiyahura, ariko iyo ataza kugira umutima ukomeye, n’icyo cyemezo yashoboraga kugifata akiyambura ubuzima. Ati “Nyuma y’iyo nkuru bari kuvuga, hari indi nkuru iteye ubwoba iri inyuma y’ibyo.”
Yampano avuga ko ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari kurira ubwo yari akigera i Burayi, ari bwo yari amaze kwakira iyo nkuru.
Ati “Inkuru iba ingezo ngo ‘umwana wawe yitabye Imana’. [ndibaza nti] ‘ibintu biri kumbaho ni ibi birabaye’ ni izina ry’Imana kwihangana byarananiye, buriya nari ndi mu ndege, kwifata birananira.”
Mu butumwa bwari buherekeje iriya foto, Yampano hari aho yagize ati ‘aheza ni mu ijuru’, ijambo ryakuye benshi imitima bakeka ko yaba agiye kwiyahura, ariko we akavuga ko yariho asezera umwana we wari umaze kwitaba Imana.
RADIOTV10












