Umukinnyi wa Filimi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we [nyina] witabye Imana azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Ndimbati yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026, ari na wo munsi yitabiyeho Imana.
Nyakwigendera yitabiye Imana mu rugo kwa Ndimbati aho yari amaze iminsi ari.
Uyu mukinnyi yemeje amakuru y’akababaro ko kubura umubyeyi we, aho yagize ati “umubyeyi wanjye yitahiye. Yari mu rugo iwanjye aho yari amaze iminsi.”
Ndimbati uri mu gahinda ko kubura umubyeyi we, nta byinshi yavuze, gusa inshuti ze za hafi, zemeza korwamushenguye cyane, dore ko yamukundaga cyane.
Ndimbati yari yagaragaje umubyeyi we muri 2023, ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka Se wari umaze imyaka 11 na we atabarutse.
Uwihoreye Jean Bosco, ni umwe mu bakinnyi ba filimi bamaze kubaka izina mu Rwanda, aho yamamaye cyane muri filimi izwi nka Papa Sava, ari na yo akinamo yitwa iri zina rya ndimbati yamamayeho.

RADIOTV10










