Umukinnyi Federico Valverde wa Real Madrid yashyize hanze ubutumwa burebure asobanura amakuru amaze iminsi avugwa ku kutumvikana ndetse no gushyamirana kwe na mugenzi we Aurélien Tchouaméni mu myitozo, ibintu byanamuviriyemo kujyanwa kwa muganga igitaraganya.
Valverde yavuze ko ikibazo cyatangiye nyuma y’imyitozo ikomeye bakoze bitegura umukino wa FC Barcelona, aho umunaniro n’umujinya w’ibyavuye muri iyo myitozo byatumye habaho kutumvikana hagati yabo. Yavuze ko ibintu nk’ibi bisanzwe bibaho mu rwambariro rw’ikipe, ariko ko byakajijwe n’amakuru yakwirakwijwe hanze, ndetse anashinja Tchouaméni kuba ari we washyize ayo makuru hanze.
Ati “Mu rwambariro ibintu nk’ibi bibaho kandi bikarangirira hagati y’abakinnyi ubwabo, ariko hari abantu bihutira kubikwirakwiza bigatuma byose bifata indi sura.”
Uyu Munya-Uruguay yasobanuye ko nyuma yongeye kugirana impaka na Tchouaméni, maze agonga ameza ku bw’impanuka bikamukomeretsa ku gahanga, bituma ajyanwa kwa muganga kugira ngo avurwe. Yashimangiye ko nta mukinnyi wakubise undi, ndetse ko amakuru avuga ko barwanye atari ukuri.
Ati “Nta na rimwe mugenzi wanjye yigeze ankubita cyangwa ngo nanjye mubikore. Nzi ko hari ababyifuza gutyo, ariko ntabwo ari byo byabaye.”
Valverde yavuze ko ababajwe cyane n’ibi bihe Real Madrid irimo kunyuramo, cyane cyane nyuma y’uko itabashije gutwara ibikombe yifuzaga muri uyu mwaka. Yongeyeho ko urukundo afitiye iyi kipe rwamugejeje aho atabasha guhisha amarangamutima ye.
Ati “Real Madrid ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane mu buzima bwanjye, ntabwo nshobora kwitwara nk’utabyitayeho.”
Yanasabye imbabazi abafana n’abakunzi ba Real Madrid kubera aya makuru yabaye inkuru ndende mu bitangazamakuru, ashimangira ko yiteguye gukorana n’ubuyobozi bw’ikipe ndetse na bagenzi be kugira ngo ikibazo gikemuke neza.
Aime Augustin
RADIOTV10










