Umubyeyi wo muri Leta ya Harari muri Ethiopia, yibarutse impanga z’abana batanu icyarimwe, nyuma y’imyaka 12 yarabuze urubyaro, aho avuga ko umugabo we yari yarasabye umwana mu wundi muryango kuko bari baramaze kwiheba ko batazabyara.
Uyu mubyeyi witwa Bedriya Adem w’imyaka 35 n’umugabo we bari mu byishimo byinshi nyuma yo “guhabwa umugisha w’abana batanu icyarimwe”
Abana batanu babyawe n’uyu mubyeyi, ni abahungu bane n’umukobwa umwe, kandi bose “bafite ubuzima bwiza” nyuma yo kuvukira mu bitaro byihariye bya Hiwot Fana, nk’uko buatangajwe n’ubuyobozi bwabyo.
Uyu mubyeyi aganira na BBC dukesha aya makuru, yagize “Sinshobora kugaragaza ibyishimo byanjye mu magambo.” Akanyuzamo akanibuka igihe yanyuzemo cyo “kwiheba n’umubabaro” byo kubura urubyaro, none Imana yamusubije.
Dr Mohammed Nur Abdulahi, Umuyobozi w’ibi bitaro yabyariyemo yavuze ko umubyeyi n’abana bakomeje kwitabwaho n’abaganga muri ibyo bitaro, abo abana bapimaga hagati y’ikilo 1,3 na 1.4.
Uyu muyobozi w’Ibitaro avuga ko ko abana bavutse barengeje ikilo kimwe baba bafite amahirwe menshi yo kubaho no gukura neza.
Uyu muganga yavuze ko Bedriya yasamye mu buryo busanzwe, hadakoreshejwe uburyo bwifashishwa bwo gutera inda mu buryo bwa ‘in vitro fertilisation’ dore ko iyi serivisi itanaba muri ibi Bitaro.
Uburyo bwo gutera inda buzwi nka ‘IVF’ ni bwo buzwiho kongera amahirwe yo kubyara abana benshi. Amahirwe yo gusama abana batanu mu buryo busanzwe ni hafi umwe muri miliyoni 55.
Muganga yavuze ko kubyara byabaye binyuze mu kwa muganga ku mugoroba wo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Dr. Mohammed yavuze ko mu gihe uriya mubyeyi yari atwite “Yahawe ubuvuzi buhoraho kandi amenyeshwa ko yasamye abana barenze umwe. Yahawe ubufasha busesuye kandi bukwiye mu buvuzi.”
Bedriya yavuze ko yabanje kubwirwa ko atwite abana bane, ariko ubwo yabyaraga, yungutse undi mwana umwe, baba batanu.
Yagize ati “Nasengeye umwana umwe gusa, none dore Imana yampaye batanu.” Akavuga uko yumvaga ameze mu gihe.
Uyu mubyeyi avuga ko umugabo we yari asanzwe afite umwana yakuye mu wundi muryango, yari yarazanye ngo bibanire kuko bari bamaze igihe bategereje urubyaro barahebye.
Ati “Yakundaga kumbwira ko kumugira [uyu mwana utari uwabo] bihagije kandi ko ntagomba guhangayika, ariko mu mutima wanjye nari mfite agahinda, mu mutwe no mu marangamutima, kuko umudugudu wose wahoraga unyibazaho ko ntabyara.”
Yakomeje agira ati “Ibyo nahuye na byo mu bihe byashize bisa n’inzozi za kure, ntashaka no kwibuka. Namaze imyaka 12 ndi mu gahinda, nihisha, kandi nsenga buri gihe ngo zabone abana, amaherezo, Imana yaranyumvise.”
Uyu mubyeyi avuga ko asanzwe ari umuhinzi kandi ko atari azi neza uko azatunga umuryango we mushya “Ariko ndizera ko Imana izawutunga, binyuze mu nkunga y’umuryango wanjye na Leta.”

RADIOTV10









