Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23, bumvikanye ku mugambi ugamije kuyobora ibiganiro by’amahoro, mu gihe imirwano ikomeje mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, impande zombi zavuze ko zateguye “umushinga w’ibiganiro” ugaragaza intambwe zigomba gukurikizwa ndetse n’igihe buri ntambwe izamara, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Doha muri Qatar mu Ugushyingo.
Iyi gahunda yateguwe nyuma y’ibiganiro byamaze iminsi itanu, kuva ku wa 17 kugeza ku wa 21 Kanama, byabereye mu Busuwisi. Muri ibyo biganiro hanitabiriye intumwa zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar, Togo, u Busuwisi ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
DRC na AFC/M23 kandi byemeranyije ku buryo bumwe bwo gutanga raporo ku bikorwa byo kurenga ku masezerano y’agahenge. Bavuze kandi ko hazashyirwaho uburyo bwihariye bwo gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Doha.
Itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge riteganyijwe kugera i Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa Mbere.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, DRC yashyikirije ihuriro rya AFC/M23 imfungwa 15, mu gikorwa cyateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare, Croix-Rouge (ICRC), mu rwego rwo gushyigikira inzira y’ibiganiro by’amahoro.
Imirwano iracyakomeje
Nubwo impande zombi zageze ku bwumvikane ku mugambi w’ibiganiro, umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo uracyari mubi, kuko imirwano ikomeje.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ingabo za DRC n’abo bafatanyije zagabye ibitero by’indege za drones, mu bice bituwe cyane byo muri Minembwe.
Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byahitanye abaturage ndetse bigasenya ibikorwa remezo by’abasivili.
Muri Nyakanga, Umuryango w’Abibumbye wari waraburiye ko umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo ukomeje kuzamba, bitewe n’uko impande zihanganye zikomeje kongera gukoresha drones mu mirwano.
RADIOTV10