Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abacancuro b’indwanyi kabuhariwe ‘bafasha FARDC’ bagaragaye bambariye urugamba

radiotv10by radiotv10
06/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Abacancuro b’indwanyi kabuhariwe ‘bafasha FARDC’ bagaragaye bambariye urugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uherutse kwemeza ko hari abacancuro b’Abarusiya bari gufatanya na FARDC mu ntambara ihanganishije uyu mutwe n’igisirikare cya Congo, wagaragaje ifoto y’izi ndwanyi bivugwa ko ari izo mu itsinda rya Wagner bari mu modoka ifite ibirango bya DRC.

Mu butumwa buherutse gutangazwa na M23 ku wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023 buvuga ko ari ubw’umwaka mushya, uyu mutwe weruye ko mu bari gufasha FARDC bahanganye, harimo abacancuro baturutse ku Mugabane w’u Burayi.

Muri ubu butumwa bwa M23, uyu mutwe waboneyeho kugaya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwinjiza abanyamahanga mu bibazo byabo, ndetse unabusaba ibisobanuro kuri iki gikorwa bwakoze cyo kuzana abacancuro.

Uyu mutwe wa M23 kandi umaze iminsi ugaragaza ibimenyetso bihamya ko aba bacancuro koko bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, uyu mutwe washyize hanze amafoto agaragaza abo wise abo bacancuro, uvuga ko bafotorewe aho bacumbitse kuri Hoteli ya Biza iri mu Mujyi wa Goma.

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, uyu mutwe wongeye kugaragaza ifoto y’abo barwanyi bari mu modoka ifite ibirango bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bambaye impuzankano ndetse banafite imbunda.

Ubutumwa buherekeje iyi foto yashyizwe kuri Twitter y’uwitwa General Sultan Makenga [ntibizwi niba ari Umugaba mukuru wa M23], bugira buti “Itsinda ry’abarwanyi ry’Abarusiya Wagner ubu bari mu Burasirazuba bwa DRC kugira ngo bafashe uruhande rwa FARDC ihanganye na M23.”

Ubu butumwa bugaragaza ikitonderwa, busoza bugira buti “Kinshasa [ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] bugomba kuzirengera ingaruka.”

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi hari hagaragaye ifoto y’umurwanyi w’umuzungu warasiwe ku rugamba ruhanganishihe FARDC na M23, bivugwa ko ari umwe muri aba bacancuro bahawe ikiraka n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 14 =

Previous Post

DRC: Inyeshyamba zari zashimuse abarimo uruhinja zakoze ibitari byitezwe

Next Post

Umunyemari KNC yafashe icyemezo gitunguranye yatewe n’umujinya w’ibyakozwe na Moses Turahirwa

Related Posts

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

IZIHERUKA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels
MU RWANDA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyemari KNC yafashe icyemezo gitunguranye yatewe n’umujinya w’ibyakozwe na Moses Turahirwa

Umunyemari KNC yafashe icyemezo gitunguranye yatewe n’umujinya w’ibyakozwe na Moses Turahirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.