Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Abafana ba Gasogi ngo icyemezo cya KNC cyabashegeshe, baramusaba kwisubiraho

radiotv10by radiotv10
28/01/2022
in SIPORO
0
Abafana ba Gasogi ngo icyemezo cya KNC cyabashegeshe, baramusaba kwisubiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bafana ba Gasogi United bazwi nka Urubumbyingwe, banditse ibaruwa ifunguye bagaragazamo ko bashenguwe n’icyemezo cyafashwe na Perezida w’iyi kipe, KNC cyo kuyikura muri Shampiyona, bakamusaba kwisubiraho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ubwo ikipe ya Gasogi yari imaze gutsindwa 1-0 na Rayon Sports, Perezida wa Gasogi United, KNC yatangaje ko akuye ikipe ye muri shampiyona kubera ibibazo biri mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu misifurire. Yagize ati “Kuko uyu ni umwanda.”

Ibi byatumye bamwe mu bafana b’ikipe ya Gasogi bazwi nka Urubumbyingwe, bandika ibaruwa ifunguye bagaragaza ko na bo bashenguwe n’uburyo ikipe yabo ikomeje gusifurirwa nabi.

Muri iyi baruwa iriho n’amazina y’abayisinyeho uko ari 26, hari aho igira iti “Gusa umwanzuro wafashwe na we [KNC] wo gusezera muri shampiyona, mu cyubahiro tumugomba, twamusabaga ko yakwisubiraho kuko nk’abakunzi ba Gasogi cyadushegeshe pe.”

Aba bakunzi ba Gasogi United bavuga ko ikipe yabo ikwiye kurenganurwa igahabwa ubutabera ariko “twanifuza kuyibona ikina mu kibuga iduha ibyishimo nk’intego y’ubuyobozi bwayo ariko turifuza rwose Gasogi United iguma gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere.”

KNC we yari yatsembye ko ntacyakorwa kugira ngo agaruke muri shampiyona kabone “nubwo zaba ari impuhwe z’Imana kuko ibi ni umwanda…”

Uyu muyobozi wa Gasogi United utajya uca ku ruhande ku byo yumva, yagarutse ku byo yakunze kunenga umupira w’amaguru mu rwanda, avuga ko mu buyobozi bwa FERWAFA “Huzuyemo Mafia, umwanda n’ibindi. Twebwe dufashe umwanzuro iyi kipe tuyivanye mu irushanwa. Kuva uyu munsi…”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Bitunguranye Eritrea yajyaga isusuruta benshi Tour du Rwanda ntizitabira iy’uyu mwaka

Next Post

Uganda yarekuye Abanyarwanda 58 mbere y’uko u Rwanda rutangaza iby’ifungurwa ry’umupaka

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda yarekuye Abanyarwanda 58 mbere y’uko u Rwanda rutangaza iby’ifungurwa ry’umupaka

Uganda yarekuye Abanyarwanda 58 mbere y’uko u Rwanda rutangaza iby’ifungurwa ry’umupaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.