Abahanzi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bombi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, basezeranye imbere y’amategeko, mu gihe bakomeje imyiteguro y’ubukwe.
Aba bahanzi basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025.
Nkuko yabitangaje ku mbugankoranyambaga Chryso yanditse kuri Instagram ye ati “Signed and seled” bisobanuye ngo “ Yashyizweho umukono kandi ashyirwaho ikimenyetso”
Chryoso Ndasingwa yaherukaga kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Sharon, bari kwitegura kurushinga mu birori biteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2025. Ku wa 25 Kamena 2025 nibwo Ndasingwa yambitse impeta umukunzi we.
Ni umuhango wari ukurikiye uwo gufata irembo wabaye ku wa 22 Kamena 2025, ari nabwo benshi bamenye inkuru y’urukundo rwabo cyane ko mu mwaka bari bamaranye, abantu batari barigeze barutahura.
Baheruka kwerekanwa mu rusengero tariki 29 Kamena 2025. Berekanywe mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro ari naho Ndasingwa asanzwe asengera.
Mu minsi ishize Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bagaragaje ko bakundanye nyuma y’imyaka icyenda baziranye cyane ko bamenyanye mu 2015, ariko bagatangira urugendo rwo gukundana mu 2024.
Chryso Ndasingwa n’umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo :”Wahozeho, Wahinduye ibihe,ni nziza n’izindi.Uyu muhanzi mbere ho gato yo gukora ubukwe azerekeza muri Tour I burayi aho afite igitaramo taliki ya 8 Ugushyingo 2025 I Bruxelles mu Bubiligi.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10