Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.
Aba bakinnyi bagaragaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025 mu myitozo ya mbere nyuma yo kugaruka, barimo Mugisha Gilbert wongeye gutuma Abanyarwanda bamwenyura ubwo yaboneraga Amavubi igitego mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Zimbabwe 1-0.
Mugisha kandi yari kumwe na bagenzi be batatu, ari bo Ishimwe Pierre, Fitina Ombolenga na Kapiteni Niyomugabo Claude, bose na bo bakoranye imyitozo na bagenzi babo kuri uyu wa Gatatu.
Uretse aba bari mu Mavubi, abandi bakinnyi b’abanyamahanga bari bahamagawe mu makipe y’Ibihugu byabo, na bo bakoranye imyitozo na bagenzi babo, ari bo Ssekiganda Ronald na Denis Omedi b’ikipe ya Uganda banayifashije gutsinda Somalia na Mozambique.
Ikipe ya APR yamaze kugera muri 1/2 cy’irangiza muri iyi rushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2025, izahura na AL Hilal Omdurman, mu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025 nyuma yuko wimuwe dore ko wari kuba kuri uyu wa Gatanu.






RADIOTV10