Ubuyobozi bw’Ikipe ya Muhazi United bwemeje ko bugomba guhemba abakinnyi imishahara y’amezi atatu, mbere yuko iyi kipe yakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona.
Ni nyuma yuko abakinnyi ba Muhazi United bari banze gukora imyitozo muri iki cyumweru kubera kumara amezi atatu badahembwa.
Umuyobozi wa Muhazi United, Nkaka Longin yatangaje ko ikibazo cyabonewe umuti. Ati “Navuga ko rwakingaga babiri ariko ntabwo rugikinga babiri. Hari ibintu byinshi byakemutse, hari amezi atatu y’imishahara twari dufitiye abakinnyi ariko ubu ngubu byakemutse.”
Nubwo iyi kipe yari imaze amezi atatu idahemba abakinnyi, isanzwe ifashwa n’Uturere tubiri, ku buryo hari bamwe bavuga ko bitari bikwiye ko ikipe nk’iyi ibura imishahara yo guhemba abakinnyi, mu gihe Nkaka Longin we avuga ko haba hari impamvu yabiteye.
Yagize ati “Amafaranga bakoresha mu Turere ni ayo bakusanya mu misoro y’Uturere, hari igihe aba atabonetse, hari igihe aza akajya mu byihutirwa, siporo itaje imbere muri icyo gihe bitewe n’ibihari ikindi gihe akaba yabonetse.”
Muhazi United iri kwitegura umukino izakiramo Rayon Sport, iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26, bituma iri mu makipe ari mu myanya mibi ishobora gutuma imanuka iramutse irangaye.
Nkaka Longin avuga ko na bo bazi ko bari mu myanya mibi kandi bakaba bagiye guhura n’ikipe ikomeye, ariko ko ibyo bitabakanga.
Ati “Impungenge zo Rayon Sports ni ikipe nini, ntiwabura kuzigira kuko tuba twabiteguye cyane kuko natwe tuzi ko uriya mukino wa Rayon Sports ni wo ugomba kuduhamiriza kuguma muri iki cyiciro. Tubonye ariya manota atatu, twaba dusigaje nko kunganya rimwe gusa tukaba tugumyemo.
Uyu mukino uzahuza Muhazi United na Rayon Sports w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, uzaba kuri uyu wa Gatandatu, aho iyi kipe y’Iburasirazuba izaba ishaka amanota atatu kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere, mu gihe Rayon na yo izaba iyashaka kugira ngo irebe ko yakwisubiza umwanya wa Mbere iherutse guhagurutswaho na mucyeba wayo APR FC.
Aime Augustin
RADIOTV10