Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abakinnyi ba PSG barimo Neymar bagaragaye bumva indirimbo y’Umunyarwanda

radiotv10by radiotv10
30/06/2021
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Abakinnyi ba PSG barimo Neymar bagaragaye bumva indirimbo y’Umunyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mashusho y’iminota ine n’amasegonda 17 yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda na PSG, myugariro w’Umufaransa Layvin Kurzawa na Neymar bagaragara bumva indirimbo ‘Seka’ y’umuhanzi Niyo Bosco.

Buri umwe yagombaga kuvuga ijambo ryavuzwe na mugenzi we ari kumva indirimbo yo mu Rwanda. Kurzawa avuga ko akunda gukina uyu mukino, ariko nta jambo na rimwe yumvamo. Neymar, we avuga ko ari “Kigali”.

Alessandro Florenzi na Marco Verratti ni bamwe mu barushanwa kureba amafoto y’ibintu bitandukanye bakavumbura ko ari ibyo mu Rwanda cyangwa ari iby’ahandi.

Umutaliyani Verratti afata ifoto imwe akereka mwenewabo Florenzi ko ari iyo mu Rwanda kuko haba ubwoko bwinshi bw’inyamaswa burimo imparage, Twiga cyangwa umusumbashyamba n’izindi.

Indi foto akurikizaho ni igaragaza agace karimo inyubako za Kigali Convention Centre na Radisson Blu, akavuga ko atari mu Rwanda mu gihe Florenzi we ashimangira ko ari mu Rwanda.

Image

Neymar Junior Santos (Iburyo) na bagenzi be muri gahunda ya Visit Rwanda banumva indirimbo zo mu Rwanda

Layvin Kurzawa na Thilo Kehrer barushanwa kwihumuriza ibintu bitandukanye birimo ubuki n’icyayi mu gihe kandi Verratti, Kehrer, Leandro Paredes na Kurzawa basoma ku binyobwa bitandukanye bakabasha kuvumbura ibyo ari byo babihuje no guhekenya ku birimo ikawa ya “Nyamagabe”.

Irushanwa rya nyuma ni iryo kuvumbura inyamaswa yo mu Rwanda ubanje kuyikoraho ariko utayireba. Kurzawa akora ku nzovu atayibonye, agakuraho ikiganza yihuta nk’ubabaye, agira ati “Ntabwo mbikunze, ntabwo nkina uyu mukino.”

Yongera gukora ahari inyamaswa agomba kuvumbura, akavuga ko yumva imeze nk’imbwa mbere y’uko yemeza ko ari inzovu mu gihe Thilo Kehrer na we avumbura ko inyamaswa yakozeho ari inkura.

Aya mashusho arangira abakinnyi bose bakinnye uyu mukino bashimirana hagati yabo. Marco Verratti asoza agira ati “Turasoje, u Rwanda ni rwiza kandi umunsi umwe tuzajyanayo.”

Image

Abakinnyi ba PSG kuri ubu bavuga ko bamaze kumenya ubwiza bw’u Rwanda ndetse bifuza kurusura

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Binyuze muri ubu bufatanye, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, Visit Rwanda n’ikipe ya Paris Saint-Germain, byatangije uburyo bushya bugamije kumenyesha abafana bayo ibyiza bitatse u Rwanda.

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + eleven =

Previous Post

Ntewe ishema n’uyu mugabo, ndagukunda….The Ben na Pamela baterana imitoma

Next Post

Muhitira Félicien “Magare” yakuwe ku rutonde rw’abanyarwanda bazakina imikino Olempike 2020

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhitira Félicien “Magare” yakuwe ku rutonde rw’abanyarwanda bazakina imikino Olempike 2020

Muhitira Félicien "Magare" yakuwe ku rutonde rw’abanyarwanda bazakina imikino Olempike 2020

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.