Mu gikorwa cyiswe ‘Ijoro ry’Intare’ cyateguwe n’Abakunzi b’ikipe ya APR FC, abagera kuri 30 bakunda iyi kipe bakusanyije Miliyoni 418 Frw yo kuzayishyigikira mu mwaka w’imikino ugiye gutangira.
Iki gikorwa cyabereye ku Kimihurura ahazwi nko kuri Senior Officers Mess cyitabiriwe n’abarimo abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangajwe imbere na General Mubarakh Muganga wari n’umushyitsi mukuru.
Cyitabiriwe kandi n’Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Maj.Gen Alexis Kagame wigeze no kuyobora iyi kipe, Brig.Gen Déo Rusanganwa uyobora APR FC ndetse n’abandi bacuruzi basanzwe bakunda iyi kipe.
Igitekerezo cy’iki gikorwa cyaturutse mu bafana, aho bifuje kugira uruhare rwabo mu buzima bw’ikipe nubwo batayobewe ko isanzwe iri mu biganza byiza bya Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) isanzwe iyimenyera buri kimwe.
Mu bitanze ku barimo Eric Rutayisire usanzwe uyobora Kompanyi ya Betting ya FORZZA wahaye APR FC Miliyoni 100 Frw arimo no kuba iyi kipe azayifasha kwakirira imikino 10 ya shampiyona muri Sitade Amahoro, dore ko ubusanzwe bisaba ubushobozi mu kuhakirira imikino.
Mulefu Richard usanzwe ari Umuyobozi wa APR Basketball Club, yemereye APR FC kuzayiha Miliyoni 50 Frw, Umucuruzi Jacques Rusirare nawe yemereye APR Miliyoni 50 Frw.
Usibye aba kandi, harimo n’abandi bakunzi ba APR FC bitanze bityo haboneka agera kuri Miliyoni 418 Frw mu buryo bufatika, yiyongeraho n’ibindi bikorwa byagiye byemerwa nk’abemeye kuzayiha Sound System izakoresha muri sitade, kugurira abafana amatike, kwishyura ikarita y’ubunyamuryango, kugura umwambaro wa APR FC, ku buryo ubiteranyije byose hamwe n’ayatanzwe byagera hafi kuri Miliyoni 600 Frw.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga yashimiye abitabiriye iki gikorwa ahishura ko ari ibintu basabwe kenshi n’abafana bifuzaga kugira icyo bafasha ikipe yabo, ndetse anishimira umusaruro wabonetse.
Gen.Mubarakh Muganga yanabwiye abakunzi ba APR bitabiriye iki gikorwa ko bagomba kugira icyizere cyo gukuramo ikipe ya Pyramids bazahura mu ijonjora rya mbere ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, yashimangiye ko icyo baburaga ngo bakuremo iyi kipe bakimenye.
Igikorwa cy’Ijoro ry’Intare cyabimburiye icyumweru cy’Inkera y’Imihigo kizatangira ku cyumweru, aho ikipe ya APR FC izakina na Power Dynamos yo muri Zambia, Ku wa Kabiri w’icyumqeru gitaha APR izongera ikine na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Kane ikine na Police FC, ubundi ku Cyumweru tariki 24 Kanama APR izasoze ikina na AZAM yo muri Tanzania muri Sitade Amahoro.





Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10