Umuhanzikazi Rose Muhando ufite izina rikomeye muri Gospel mu karere, unafite abakunzi benshi mu Rwanda, ategerejwe mu Rwanda, mu biterane bizabera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uyu muhanzikazi w’Umunya-Tanzania wakoze indirimbo zinyura benshi mu bakunzi b’Indirimbo zaririmbiwe Uwiteka, azakora ibi biterane mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Ni ibiterane azakorana kandi n’umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba na we ufite izina rikomeye mu muzika wo guhimbaza Imana mu Rwanda.
Ibi biterane byose bizaba ari ubuntu kubyitabira, icya mbere kizabera i Rukomo mu Karere ka Nyagatare, hagati ya tariki 07-09 Nyakanga 2023, mu masaha y’umugoroba.
Naho igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera, hagati ya tariki 14 na 16 Nyakanga, na cyo kikazaba mu masaha y’umugoroba.
Mu butumwa bw’amajwi dufite nka RADIOTV10, Rose Muhando, yateguje Abaturarwanda by’Umwihariko abo mu Ntara y’Iburasirazuba, ko abafitiye inkuru nziza.
Ati “Tuzaba turi kumwe aho i Rukomo, mu giterane cy’imbaturamugabo aho tuzaba turi kumwe n’umubwiriza ukomeye cyane Dana Morey uturutse muri muri America. Nanone kandi tuzaba turi kumwe n’Umuririmbyi mwiza cyane, Theo Bosebabireba.”
Rose Muhando yateguje abazitabira iki giterane ko, bazafashwa, bagatahana amavuta y’Imana kubera ijambo ry’Imana rizatangirwamo ndetse n’indirimbo zizaharirimbirwa.
Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10