Abanyamakuru b’Urukiko rw’Imikino bakoreye udushya twinshi mu Nzove (VIDEO&AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikiganiro cya mbere gikunzwe mu Rwanda mu bya siporo, gikomeje kwanikira ibindi byose mu dushya, aho icyo kuri uyu wa Gatanu cyabereye imbonankubone mu Nzove ahakorera uruganda rwa Skol rwenga inzoga ifite icyanga kitagereranywa.

Ukwezi kurashize RADIOTV10 itangije ibikorwa byo kwinjiza abakunzi bayo n’abandi Banyarwanda mu mikino y’Igikombe cy’Isi kizatangira umusibo ejo.

Izindi Nkuru

Uretse uburyo budasanzwe buri gukorwamo ikiganiro Urukiko rw’Imikino, RADIOTV10 yanashyizeho ubwasisi ku bifuza kwamamaza ibikorwa byabo, ishyiraho igabanyirizwa rya 50% ku kiguzi cyo kwamamaza.

Udushya kuri RADIOTV10 two tumaze kuba akamenyero, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, ikiganiro Urukiko rw’Imikino kitakorewe muri studio nkuko bisanzwe, ahubwo ubu kikaba kiri kubera mu Nzove.

Abifuza kwamamaza ibikorwa byabo, baramenyeshwa ko aka kanya banyarukira ku cyicaro gikuru cyacu kuri Tele 10 ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, ubundi bakavugana n’abashinzwe ubucuruzi.

Ushobora kandi guhamagara kuri nimero ya Telefone (+250) 078 444 44 44, ubundi ugafashwa gukorana na twe mu kwamamaza ibikorwa byawe, bityo Isi yose ikamenya ibyo ukora, abakugana bakiba inshuro utakekaga.

Umunyamakuru Claude Hitimana
Faustin
Wasiri

Faustin yarahiriye kwinjira mu muryango w’Aba-Rayons

RADIOTV10

Comments 1

  1. Fostino turakwakiriye munuryango mugari Wa Rayon sport urisanga mukubaka Equip yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru