Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro ‘Ishya’, barishimira imyaka ine kigiye kuzuza batangiye kugikorana.
Iki kiganiro Ishya cyatangiye muri Werurwe 2021, aho cyabanje kujya gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu, kikaza gukurwaho kuva mu ntangiro z’umwaka ushize.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’iki kiganiro, aba banyamakuru basangije abantu amafoto yo kwitegura gusoza imyaka ine kimaze gitangiye gukorwa.
Mu mafoto aba banyamakurukazi bambaye imyambaro yera de, bagize bati “Turi kugana ku musozo w’igice cyane muri style. Igice cya gatanu muriteguye?”
Ubwo batangizaga iki kiganiro, aba banyamakuru bavugaga ko kigamije kwigisha abantu ibintu binyuranye ndetse no kurema impaka ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.
Iki kiganiro cyatambukaga kuri Televiziyo y’u Rwanda, nyuma y’imyaka itatu cyakuweho, gihita kimurirwa kuri YouTube Channel ari na ho gitambuka ubu.
Guhagarika iki kiganiro kuri RTV, byatewe no kuba impande zombi zitarabashije kumvikana ku masezerano y’imikoranire ku buryo gukomeza gukorana byahise bihagarara.
Aba bagore bane bakora iki kiganiro, barimo batatu basanzwe bafite amazina azwi mu mwuga w’itangazamakuru, mu gihe undi asanzwe akora mu bijyanye n’imiti.
Aissa Cyiza wakoreye ibitangazamakuru binyuranye, asanzwe ari umunyamakuru wa Royal FM, akaba anaherutse kugirwa umuyobozi mukuru w’iyi Radio.
Michèle Iradukunda we, azwi cyane mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, aho yumvikanye cyanye kuri Radiyo Rwanda na Magic FM.
Ni mu gihe Cyuzuzo Jeanne d’Arc we ubu adafite igitangazamakuru akorera, gusa na we yanyuze ku maradiyo anyuranye mu Rwanda, arimo Radio 10, ndetse na Kiss FM aheruka gukoraho.

RADIOTV10











