Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wo koga banzuye ko bagiye gufatanya mu itera mbere ry’umukino-PAMELA

radiotv10by radiotv10
27/09/2021
in SIPORO
0
Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wo koga banzuye ko bagiye gufatanya mu itera mbere ry’umukino-PAMELA
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation/RSF) basoje inama y’inteko rusange banzura ko bagiye guafatanya mu ruganba rwo kuzamura agaciro k’uyu mukino mu gihugu ku buryo bizabafasha gutsinda amarushanwa mpuzamahanga atandukanye arimo n’imikino Olempike bakunze kwitabira.

Uku gusenyera umugozi umwe muri iri shyirahamwe byanzuwe kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021 ubwo hasozwaga imirimo y’inama y’inteko rusange y’iri shyirahamwe (RSF), inama yaberaga muri Olympic Hotel iri mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Muri iyi nama y’inteko yari iyobowe na Girimbabazi Pamela usanzwe ari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga (RSF), abanyamuryango basanze icyatuma barushaho gukomeza umukino ukagira imbaraga ari uko bagomba gushaka ahava amikoro azajya abafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda z’itera mbere ry’umukino.

Iyo urebye aho ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) bakura amikoro usanga amafaranga bifashisha ari miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda (25,000,000 FRW) bahabwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo koga ku isi (FINA).

Aya mafaranga niyo akora ibikorwa byose iri shyirahamwe riba rifite buri mwaka kuko nta bandi baterankunga cyangwa abandi bafatanya bikorwa bakorana muri gahunda yo kuzamura agaciro k’umukino nyirizina.

Girimbabazi Pamela umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation/RSF) avuga ko kuri ubu basanze basa n’aho bagomba guhaguruka bagahera hasi bubaka umukino bizajyana na gahunda irambye yo gushaka abaterankunga bafatanya.

“Nk’uko nanabisabye abanyamuryango, umukino wo koga mu Rwanda turi mu nzira yo kwiyubaka. Niyo mpamvu mu nama y’inteko rusange twasabye ko twashyiraho komisiyo ishinzwe gushaka amasoko kugira ngo ababifitemo ubushobozi bazadufashe dukorane bakore ubuvugizi tubone abafatanyabikorwa n’abaterankunga kuko inkunga tubona ntihagije ugereranyije n’ibikorwa tuba dufite.” Girimbabazi

Image

Girimbabazi Pamela umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation/RSF)

Mbere y’uko haterana inama y’inteko rusange ya RSF, habanje kubaho amahugurwa yahawe abayobozi b’amakipe atandukanye abarizwa muri iri shyirahamwe muri gahunda yo kubahugura imiyoborere ya siporo, bizabafasha mu kunoza neza imigenzereze yabo mu makipe bayoboye.

Muri iyi nama kandi abanyamuryango barebeye hamwe ahi gahunda y’amezi atandatu bari bihaye yagombaga gutangira muri Nyakanga 2021 ikazasozwa mu Ukuboza 2021, basanze hari ibyakozwe birimo no kohereza abakinnyi babiri mu mikino Olempike iheruka kubera i Tokyo mu Buyapani. Aba bakinnyi yari, Maniraguha Eloi waserutse mu cyiciro cy’abagabo na Alphonsine Agahozo waserutse mu cyiciro cy’abagore.

Image

Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF)

Mu mezi asigaye kugira ngo basoze gahunda bakomeje, RSF barateganya kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga azategurwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo koga ku isi nk’uko Girimbabazi Pamela yabisobanuriye abanyamakuru.

“Turateganya kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga ari kuri gahunda ya FINA. Hari ayazaba mu Ukuboza 2021 i Abu Dhabi, mbere yaho tuzaba twarohereje abandi muri Ghana mu marushanwa azakinwa mu Ukwakira 2021” Girimbabazi

Image

Mu bitekerezo bitandukanye abanyamuryango batanze bemeranyije gusenyera umugozi umwe

Girimbabazi Pamela avuga ko mu gihe abakinnyi b’u Rwanda bazaba babashije kwitwara neza muri aya marushanwa mpuzamahanga bizabongerera ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru ku buryo binafasha abari munsi ye bazaba basigaye mu gihugu.

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 2 =

Previous Post

Metacha Mnata uheruka gutandukana na Yanga SC yerekeje muri Polisi Tanzania

Next Post

Umunyamakuru Miss Bagwire Keza Joannah yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru Miss Bagwire Keza Joannah yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Umunyamakuru Miss Bagwire Keza Joannah yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.