Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abatoza bategereje ko abakinnyi b’ikipe yo mu Rwanda ivugwamo ibibazo baza mu myitozo baraheba

radiotv10by radiotv10
15/03/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abatoza bategereje ko abakinnyi b’ikipe yo mu Rwanda ivugwamo ibibazo baza mu myitozo baraheba
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali na yo imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro byatumye badaheruka umushahara, banze kujya mu myitozo, mu gihe abatoza bari bamaze kwitegura, bakabategereza amaso agahera mu kirere.

Iyi kipe ya AS Kigali na yo iri mu makipe amaze iminsi avugwamo ibibazo by’amikora, aho amakuru aturuka mu bakinnyi bayo, avuga ko bamaze igihe batazi uko umushahara umera ku buryo amezi atatu yihiritse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, iyi kipe yagombaga gusubukura imyitozo yo kwitegura imikino itandatu isigaye ya Shampiyona y’u Rwanda, ariko abakinnyi barabura.

Ni mu gihe abatoza bayo babyukiye kuri Kigali Pele Stadium ahagombaga gukorerwa iyi myitozo, ndetse bagatangira kwitegura kuko bari bamaze gushyiraho ibikoresho bibafasha gukoresha imyitozo, ariko bategereza abakinnyi baraheba.

Ni imyitozo yagombaga gusubukurwa kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko abakinnyi bari bahawe akaruhuko katanzwe n’umutoza Guy Bukasa ubwo hasozwaga umunsi wa 24 wa Shampiyona hakabaho akaruhuko k’amakipe y’Ibihugu ari mu myiteguro y’imikino inyuranye.

Gusa amakuru ahari, avuga ko n’ubundi abakinnyi bagiye muri aka karuhuko babwiye umutoza wabo ko mu gihe baba badahawe imishahara y’amezi atatu baberewemo, batazagaruka mu myitozo.

Ikipe ya AS Kigali isanzwe ifashwa n’Umujyi wa Kigali, si yo ivugwamo ibibazo by’amikoro gusa, kuko n’umuvandimwe wayo Kiyovu Sports na yo imaze amezi atanu idahemba abakinnyi bayo, ibyatumye abakinnyi bayo bakomeye na bo basa nk’abayigumuraho aho banze kuyifasha mu mikino iheruka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 16 =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze ikimutera ishema kurusha ibindi

Next Post

Abanyeshuri barimo n’abo mu y’incuke basuye Polisi ibamara amatsiko ku mikorere yayo

Related Posts

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Umunyamakuru wa RADIOTV10 Kanyamahanga Jean Claude uzwi ku izina rya Kanyizo, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Kanyamahanga...

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo...

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe...

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyeshuri barimo n’abo mu y’incuke basuye Polisi ibamara amatsiko ku mikorere yayo

Abanyeshuri barimo n’abo mu y’incuke basuye Polisi ibamara amatsiko ku mikorere yayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.