Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abayoboye Rayon bavuzweho kudahuza bagarutse bunze ubumwe banafitiye ubutumwa amakipe

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abayoboye Rayon bavuzweho kudahuza bagarutse bunze ubumwe banafitiye ubutumwa amakipe
Share on FacebookShare on Twitter

Abayoboye ikipe ya Rayon Sports bigeze kuvugwaho kudahuza, biravugwa ko bamaze kwiyunga ngo bafashe iyi kipe idafite umuyobozi ubu, mu mikino ifite mu minsi iri imbere irimo uzayihuza na mucyeba wayo Kiyovu Sports.

Aba barimo Munyakazi Sadate na Paul Muvunyi, bagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024 bari kumwe, ndetse bavuga ko bari gufasha iyi kipe ya Rayon Sports kwitegura umukino uzayihuza na Kiyovu.

Sadate Munyakazi, mu butumwa yatanze yicaranye na Paul Muvunyi, yagarutse kuri uyu mukino ugiye guhuza Rayon na Kiyovu, avuga ko bagomba kuwutsinda.

Sadate asubiza Juvenal Mvukiyehe na we wahoze ayobora Kiyovu, na we wagarutse avuga ko na we yiteguye gutsinda ikipe yabo, yagize ati “Nyakubahwa Perezida Muvunyi, uyu muntu ntitwamuha ubutumwa ngo ahubwo twitegure, twitegure nk’Aba-Rayon, twitegure nk’abanyabikombe kugira ngo bakwereke uko ibikombe bitegurwa, uko ibikombe bijyanwa. Kiyovu rero ni wowe uhereweho.”

Munyakazi Sadate kandi yemeje ko uku guhura kwe na Muvunyi kwagennye agahimbazamushyi kazahabwa abakinnyi b’iyi kipe igihe bazatsinda Kiyovu.

Ati “Njye na Perezida Muvunyi rwose twabitekereje kandi neza, abasore badushimishe, dukore natwe ku makofi tubashimishe uko bikwiye.”

Juvenal Mvukiyehe wahoze ari Perezida wa Kiyovu, na we mu butumwa yari yatanze, yavuze ko nubwo yumvise ko “abo basaza ba Rayon bagarutse, mubabwire ko bagiye kubabara kuko natwe abasaza ba Kiyovu twagarutse.”

Umunyemari Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports, na we yavuze ko atari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri baba babaje abakunzi ba Kiyovu, ndetse ko hari n’igihe batazibagirwa ubwo bayimanuraga mu cyiciro cya Kabiri ariko ikaza kubicika.

Ati “Ntabwo tuje kuyibabaza nk’uburyo twayibabaje ubwo yagombaga kujya…ariko Kiyovu tuzayibabaza gahoro kuko twaratabaranye, turaziranye, tumaranye igihe, ariko turiteguye.”

Aba bayoboye Rayon Sports kandi bunze ubumwe mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora ya Komiye Nyobozi ya Rayon Sports n’uzasimbura Uwayezu Jean Fidele uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida w’iyi kipe.

Mbere y’aya matora kandi, habanje gushyirwaho akanama kagomba kuvugurura amategeko agomba kugenga ahazaza h’umuryango wa Rayon Sports.

Aka kanama kayobowe na Paul Muvunyi, kagizwe n’abarimo Sadate Munyakazi, Gacinya Chance Deny, Prosper Muhirwa na Thadée Twagirayezu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − ten =

Previous Post

Espagne: Hashyizweho amabwiriza nyuma y’umwuzure udasanzwe

Next Post

Perezida Kagame yahagarariwe mu nama iri kubera i Burundi

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yahagarariwe mu nama iri kubera i Burundi

Perezida Kagame yahagarariwe mu nama iri kubera i Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.