Umunyamabanga Mushya Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe avuga ko yinjiye muri iri shyirahamwe azi ko amanyanga akorwa muri ruhago azwi nka Match Fixing, ariho koko, kandi abayakora hari ikibategereje kizabatungura.
Bonnie Mugabe uherutse kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yatangaje ibi mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, cyagarutse ku migabo n’imigambi yinjiranye muri iri shyirahamwe ryakunze kuvugwamo ibibazo byinshi binadindiza iterambere rya ruhago nyarwanda.
Ku kibazo cyo kugura imikino ibizwi nka Match Fixing, cyakunze gutungwa agatoki mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse byanavuzwe kuri bamwe mu bayobora amakipe, Bonnie Mugabe, yavuze ko yinjiye muri iri shyirahamwe azi ko bikorwa.
Yagize ati “Biri no bituma tutagera aho tugomba kugera kuko match manipulation, match betting, turabizi ko bihari, kandi ni ikibazo gikomeye cyane, ariko nka FERWAFA ntabwo dufite uruhare ruri direct [rutaziguye] kugira ngo tube twabihagarika, ariko ibikorwa turabizi.”
Bonnie Mugabe avuga ko nubwo adafite ibimenyetso simusiga by’aya manyanga akorwa muri ruhago nyarwanda, ariko ko iri shyirahamwe risanzwe riyafiteho amakuru ahagije, ku buryo n’imbaraga zaryo mu kubirandura zifite aho zizahera.
Ati “Turabizi aho bikorerwa, ababirimo, ari hano mu Rwanda no hanze yo mu Rwanda. Hari byinshi ntashobora kuvuga ariko abo bireba rimwe bazatungurwa kandi bisabwa umuntu umwe gusa ni bwo muzabona ingaruka z’ibi bintu.”
Ikibazo cya Match Fixing cyakunze kuvugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse hari bamwe bagiye babivugwaho bamwe baranatahurwa, nka Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi wumvikanye mu majwi yo kuri telefone avugana na myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq amusaba gutsindisha ikipe ye mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports.
Ibi byatumye uyu mutoza wanabaye umukinnyi mu makipe anyuranye mu Rwanda, wanakiniye ikipe y’Igihugu, ahanishwa guhagarikwa umwaka wose atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru. Icyemezo yafatiwe muri Werurwe 2025.
RADIOTV10











