Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine
Share on FacebookShare on Twitter

Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora Itorero rya ADEPR, yahakanye amakuru yatangajwe ko yanze gusezeranya umuririmbyi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idriss Jean Luc Ouédraogo, basezeranyijwe n’umukozi w’Imana wo mu rindi Torero, avuga ko ibyatangajwe ari ibinyoma, kuko uriya muhanzi atigeze amugana ngo amugezeho ubusabe bwo kubasezeranya.

Ishimwe Vestine n’umugabo we; Umunya-Burkina Faso Idriss Jean Luc Ouédraogo, bakoze ubukwe mu ntangiro za Nyakanga uyu mwaka, aho basezeranyijwe na Pasiteri Jackson Mugisha wa Spirit Revival Temple, mu gikorwa cyabereye mu busitani bwa Intore Conference Arena i Rusororo.

Nyuma y’ubu bukwe, hari amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko Itorero rya ADEPR ryanze gusezeranya uriya muririmbyi Vestine n’umugabo we, nyamara uyu muhanzikazi n’umuryango we basanzwe babarizwa muri iri Torero.

Ni amakuru yazamuwe n’uwiyita umukozi w’Imana, wavuze ko Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora iri Torero yanze gusezeranya uriya muhanzi n’umugabo we.

Uyu mushumba mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe yahakanye aya makuru, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa cyatangajwe n’uriya wiyita Pasiteri.

Yagize ati “Ibyo yavuze byose yarambeshyeye. Vestine nta n’ubwo ndahura na we, mvuze ngo yaje mu biro byanjye [naba mbeshye]”

Uyu muyobozi wa ADEPR avuga ko iri Torero ritajya ryanga no gusezeranya abantu, kuko rihora ryifuriza abayoboke baryo ibyiza birimo no gushinga umuryango, bityo ko impamvu abantu bashobora gukeka ko yabuza iri Torero gusezeranya abantu, idashobora kubikoma mu nkokora.

Ati “Nta n’ubwo twanga gusezeranya abantu, tubagira inama, turabaganiriza, dukunda urubyiruko, dukunda umuryango.”

Rev. Ndayizeye Isaïe avuga ko uwatangaje ibintu nka biriya, aba adakwiye guhabwa umwanya muri sosiyete, kuko ashobora kuyobya abantu.

Ati “Mbega nimubona umuntu wagiye ku karubanda agakora inkuru y’ikinyoma kandi rwose ashishikaye muzabanze murebe ko hari n’izindi yakoze, murebe ko hari n’izindi nzima ajya avuga. Ntimukajye mutinda ku bantu batagira ibintu bizima, ahubwo mujye muhitamo kuvaga ibintu bizima.”

Ishimwe Vestine usanzwe aririmbana n’umuvandimwe we Dorcas, yakoze ubukwe ku myaka ye 22 y’amavuko, mu gihe umugabo we afite imyaka 36.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − six =

Previous Post

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Next Post

How to start a small creative business in Kigali: Steps, challenges, and success Stories

Related Posts

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ yavuze ko abamututse ko yagaragaye aririmba indirimbo ‘Pom Pom’ bamuhoye ubusa...

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

by radiotv10
15/01/2026
0

Umuhanzikazi Bwiza Emerance avuga ko yatunguwe no kumva amakuru y’uko yafatiwe irembo n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kurushinga, ahamya...

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa Filimi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi....

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku...

IZIHERUKA

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera
AMAHANGA

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
How to start a small creative business in Kigali: Steps, challenges, and success Stories

How to start a small creative business in Kigali: Steps, challenges, and success Stories

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.