Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar, nk’uko byari bikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga byanatangajwe n’Umujyanama kuri Afurika wa Perezida Donald Trump.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Nyakanga 2025.
Muri iri tangazo rivuga ko rigamije kumenyesha abantu bose, Kanyuma yatangiye agira ati “Nubwo dufite ubushake busesuye mu biganiro by’i Doha, nta mushinga w’amasezerano wari wagerwaho ku buryo washyirwaho umukono muri Qatar muri iki gihe, bitandikanye n’amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibyatangajwe kuri France 24 na Massad Boulos, Umujyanama kuri Afurika wa Perezida
Donald Trump.”
Ihuriro AFC/M23 rikomeza rigaragaza ko rigitegereje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushyiraho ingamba zikwiye kugarura icyizere zanatuma hakomeza guterwa intambwe mu kugera ku musaruro wifuzwa muri ibi biganiro bibera i Doha.
Kanyuma agasoza agira ati “Nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Goma uyu munsi [ku wa Kane tariki 03 Nyakanga 2025], ubutegetsi bwa Kinshasa ni bwo bukomeje gutinza nkana ibiganiro, mu gihe AFC/M23 ikomeje kugaragaza ubushake bwuzuye.”
AFC/M23 itangaje ibi nyuma y’iminsi micye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isinyanye amasezerano n’iy’u Rwanda agamije kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko agomba kuzajyanirana n’atagerejwe hagati y’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa n’iri Huriro AFC/M23 azava muri biriya biganiro bibera i Doha.
RADIOTV10