Saturday, July 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

radiotv10by radiotv10
04/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
1
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar, nk’uko byari bikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga byanatangajwe n’Umujyanama kuri Afurika wa Perezida Donald Trump.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Nyakanga 2025.

Muri iri tangazo rivuga ko rigamije kumenyesha abantu bose, Kanyuma yatangiye agira ati “Nubwo dufite ubushake busesuye mu biganiro by’i Doha, nta mushinga w’amasezerano wari wagerwaho ku buryo washyirwaho umukono muri Qatar muri iki gihe, bitandikanye n’amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibyatangajwe kuri France 24 na Massad Boulos, Umujyanama kuri Afurika wa Perezida

Donald Trump.”

Ihuriro AFC/M23 rikomeza rigaragaza ko rigitegereje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushyiraho ingamba zikwiye kugarura icyizere zanatuma hakomeza guterwa intambwe mu kugera ku musaruro wifuzwa muri ibi biganiro bibera i Doha.

Kanyuma agasoza agira ati “Nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Goma uyu munsi [ku wa Kane tariki 03 Nyakanga 2025], ubutegetsi bwa Kinshasa ni bwo bukomeje gutinza nkana ibiganiro, mu gihe AFC/M23 ikomeje kugaragaza ubushake bwuzuye.”

AFC/M23 itangaje ibi nyuma y’iminsi micye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isinyanye amasezerano n’iy’u Rwanda agamije kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko agomba kuzajyanirana n’atagerejwe hagati y’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa n’iri Huriro AFC/M23 azava muri biriya biganiro bibera i Doha.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mukezangango jean Bosco says:
    3 weeks ago

    True News

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 14 =

Previous Post

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Next Post

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?
Uncategorized

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.