Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

AFCON2023: Indi kipe yahabwaga amahirwe ku gikombe yasezerewe n’iherutse gutsindwa n’Amavubi

radiotv10by radiotv10
31/01/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
AFCON2023: Indi kipe yahabwaga amahirwe ku gikombe yasezerewe n’iherutse gutsindwa n’Amavubi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Maroc iri mu makipe akomeye ku Isi dore ko mu Gikombe cy’Isi giheruka yageze muri 1/2 cy’irangiza, yasezerewe mu Gikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindwa na Afurika y’Epfo iherurse gutsindwa n’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’icy’Isi.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryacyeye iri kubera muri Cote d’Ivoire aho uyu wari uwa nyuma wo muri 1/8 cy’irangiza, watangiye benshi baha amahirwe Maroc gutsinda Afurika y’Epfo.

Gusa si ko byagenze, kuko iyi Maroc yatsinzwe na Afurika y’Epfo ibitego 2-0, na yo iba isezerewe ityo muri 1/8 cy’irangiza.

Ibitego bibiri bya Afurika y’Epfo byatumye Maroc isezererwa, byatsinzwe na Evidence Makgopa ku munota wa 57’ ndetse n’igitego cya Teboho Mokoena cyabonetse mu minota itanu y’inyongera y’umukino.

Maroc iri mu makipe yahabwaga amahirwe ubwo iki gikombe cyatangiraga, yasezerewe nyuma ya Senegal ari na yo ifite iki gikombe, yo yasezerewe hirya y’ejo hashize.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024 kandi habaye umukino Mali yatsinzemo Burkinafaso ibitego 2-1.

Amakipe atanu ya mbere muri Afurika yose amaze gusezererwa, ari yo Maroc, Senegal, Egypt, Algeria ndetse na Tunisia.

Uko Gahunda y’imikino ya 1/4 iteye:

Ku wa Gatanu:

-Nigeria vs Angola (19:00)
-DR Congo vs Guinea (22:00)

Ku wa Gatandatu

-Mali vs Ivory Coast (19:00)
-Cape Verde vs South Africa (22:00)

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − ten =

Previous Post

Tanzania: Perezida yashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo na ambasaderi mu Rwanda

Next Post

Mu Rwanda havutse injyana nshya ishobora kuzaba ikirango cya muzika Nyarwanda

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda havutse injyana nshya ishobora kuzaba ikirango cya muzika Nyarwanda

Mu Rwanda havutse injyana nshya ishobora kuzaba ikirango cya muzika Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.