Umuhanzi w’Umuraperi Francis Uwimana uzwi nka Fireman wagizwe umwere ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyari cyatumye akatirwa igifungo cy’imyaka itatu, yavuze ko yishimiye guhanagurwaho kiriya cyaha.
Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, Urukiko rwa Gisirikare rwari rwahamije Fireman icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake rumukarita gufungwa imyaka itatu ariko ahita ajurira kiriya Cyemezo mu Rukiko Rukuru.
Ubushinjacyaha na bwo bwari bwahise bujurira buvuga ko abaregwa barimo Fireman bakatiwe igihano gito ugereranyije n’icyaha bakoze.
Urukiko Rukuru rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, rwahanaguyeho icyaha abarimo uyu muraperi.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Fireman yavuze ko yishimiye kiriya Cyemezo cy’Urukiko Rukuru, ati “Ni ibyishimo kandi n’iby’agaciro kuba nahawe ubutabera. Ndashima Abanyarwanda bose.”
Uyu muraperi yavuze ko ubu ashyize imbere ibikorwa bya muzika ku buryo ubu agiye kubikora atikandagira yumva ko hari icyaha akurikiranywehp
Fireman wigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, ni na ho yakekwagaho gukorera kiriya cyaha yahanaguweho aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko we n’abandi bantu barimo abasirikare bakubise umwe mu bagororerwaga hariya bikamuviramo ubumuga buhoraho.
Fireman yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise Ubuhamya yakoranye na P Fla babanye muri Tuff Gang.
Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo y’amaganya menshi akomoza kuri ruriya rubanza yari amazemo iminsi, hari aho aririmba agira ati “Uzambere umuhamya nibiba ngombwa, kuko mbona nshobora kurushwa ibimenyetso kandi mbona aribyo bita ubutabera…”
RadioTV10