Hyundai Ioniq 5, imodoka yakozwe n’uruganda rwa Hyundai, yatowe nk’imodoka y’umwaka kubera udushya ikoranye turimo ikoranabuhanga ryo kuba ikoresha umuriro w’amashanyarazi kandi ukamaramo igihe kinini.
Iyi modoka yatowe mu imurika mpuzamahanga ry’imodoka ryabereye i New York rizwi nka New York International Auto Show.
Mu cyiciro cy’ubwoko butatu bw’imodoka zidasanzwe, Hyundai Ioniq 5 yahize izindi iba iya mbere muri ibyo byiciro byose birimo ‘Imodoka y’umwaka (World Car of the Year); imodoka nziza ikoresha amashanyarazi (World Electric Vehicle of the Year) ndetse n’icyiciro cy’imodoka iteretse neza (World Car Design of the Year).
Ni igihembo yatsindiye mu matora y’abanyamakuru 102 basanzwe bakora ibijyanye n’ibinyabiziga baturutse mu bihugu 33 binyuranye.
Aka kanama nkemurampaka k’Abanyamakuru, muri Gashyantare kari katoye Luc Donckerwolke usanzwe ari umuyobozi ushinzwe guhanga udushya mu ruganda rwa Hyundai, nk’umuntu wa mbere ku Isi uzi iby’imodoka (2022 World Car Person of the Year).
Uyu mugabo yari yatorewe uyu mwanya kubera uruhare yagize mu guhanga iyi modoka ya Hyundai Ioniq 5.
Uruganda rwa Hyundai rurateganya ko mu mwaka wa 2030 ruzaba rufite ku isoko ubwoko 17 bw’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi aho byitezwe ko muri uwo mwaka hazaba hari imodoka zingana na Miliyoni 1,87 zo muri ubu bwoko.
Hyundai Ioniq 5 yabaye iy’umwaka ni modoka ki?
Hyundai Loniq 5 yatowe nk’imodoka y’umwaka isanzwe ifite batterie ifite ubushobozi bwa kWh 77,4 ishobora kuyifasha kugenda ibilomero 480 ikaba kandi ishobora kongerwamo umuriro mu gihe cya vuba aho mu minota 18 ishobora kuba igeze kuri 80%.
Iyi modoka igura kuva ku bihumbi 40 USD [Miliyoni 40 Frw], ni ivatiri ntoya yasohotse mu mwaka ushize wa 2021.
Ikoranye ikoranabuhanga ryo hejuru by’umwihariko ikagira imbere hateye neza kubera urumuri rwayo rw’amatara y’imbere ndetse n’intebe zorohereye.
Ikoresha mudasobwa ifasha uyitwaye kugenda areba ibyerecyezo aganamo, ikanagira camera y’imbere n’iy’inyuma ifasha uyitwaye kuba atabasha kugonga cyangwa kugongwa.
RADIOTV10