Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amafoto y’indobanure: Uburanga n’ikimero ntagireranywa by’umukobwa waterewe ivi na myugariro ubikoze kabiri

radiotv10by radiotv10
15/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amafoto y’indobanure: Uburanga n’ikimero ntagireranywa by’umukobwa waterewe ivi na myugariro ubikoze kabiri
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro wa Kiyovu Sports ujya unahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Nsabimana Aimable yongeye guca bugufi aterera ivi undi mukobwa yasimbuje uwo yari yambitse impeta mu myaka ibiri ishize.

Umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin ntujya wiburira, aho uretse kuba bamwe mu bakundana bahana impano, hari n’abatera intambwe mu rugendo rw’urukundo rwabo.

Kuri myugariro Nsabimana Aimable, na we ntiyatanzwe kuko yatereye ivi umukunzi we mushya Grace amusaba ko bazarushingana, undi arabimwemerera, ni ko guhita amwambika impeta ibishimangira.

Nsabimana Aimable si mushya mu gutera ivi akambika impeta umukunzi we, kuko hari hashize imyaka ibiri n’ubundi abikoreye uwo bakundanaga witwa Leilla, ariko abantu bategereje ubukwe bwabo baraheba.

Ibi birori byari byabaye tariki 21 Gashyantare 2021, byateshejwe agaciro n’ibi byabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, aho noneho ubu Nsabimana Aimable ashobora kuzashyingiranwa na Grace.

Nsabimana Aimable uherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda nka Police FC yanabereye Kapiteni ndetse na APR FC.

Mu kwezi k’Ukwakira 2022 yari yerecyeje muri Arabie Saoudite mu ikipe ya Jeddah SC ariko ntiyabona ibyagombwa ahitamo kugaruka mu Rwanda ahita asinyira muri Kiyovu.

Photos © Moment Studio

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

FARDC yongeye gushotora u Rwanda ikora igisa nk’igitero cyatumye ikozanyaho na RDF

Next Post

Mu Burundi nta bashomeri bahari ahubwo hari ibinebwe- Perezida Ndayishimiye

Related Posts

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi
IBYAMAMARE

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

by radiotv10
19/11/2025
0

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

19/11/2025
Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Burundi nta bashomeri bahari ahubwo hari ibinebwe- Perezida Ndayishimiye

Mu Burundi nta bashomeri bahari ahubwo hari ibinebwe- Perezida Ndayishimiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.