Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe igitego 1-0 na Bénin mu mukino w’umunsi wa cyenda w’amajonjora wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ikipe ya Benin yabonewe igitego na Tosin Aiyegun ku munota wa 80′ w’umukino.
Uyu mukino witabiriwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, wari ufite igisobanuro gikomeye cyane ku Mavubi, kuko gutsinda byari kuyongerera amahirwe no kwizera ko yajya mu gikombe cy’isi bwa mbere kuko iyi kipe yari afite amanota 11, yashoboraga guhita igira amanota 14 iyo itsinda, bityo ikaguma mu rugamba rwo gushaka itike.
Ni umukino waranzwe no gukinira hagati, aho u Rwanda rwabonye amahirwe macye imbere y’izamu, ku munota wa 40′ Mugisha Bonheur yinjiranye umupira mu kibuga hagati, awuhereza Bizimana Djihad ateye ishoti, umunyezamu Marcel Dandjinou arawuhoza mbere yo guhaguruka byihuse akawufata neza.
Ku munota wa 68′, Niyomugabo Claude yahushije uburyo bwiza bw’Amavubi ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina, ukurwamo n’umunyezamu Marcel Dandjinou
Nyuma y’imikino y’umunsi wa cyenda, Bénin yahise igira amanota 17, ikomeza kuyobora itsinda rya gatatu, ikurikiwe na Afurika y’Epfo nayo ifite amanota 17 nyuma yo gutsinda Zimbabwe. Nigeria yo yatsinze Lesotho ikagira amanota 14, bivuze ko Amavubi urugendo rwabo rurangiriye aha.
Amavubi arasoreza urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ku wa Kabiri, tariki 14 Ukwakira 2025, aho azasura Afurika y’Epfo mu mukino usoza iri tsinda.


Aime Augustin
RADIOTV10