• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakipe abiri akomeye i Burayi yaganiriye ku igura ry’umunyezamu w’Umunyafurika wihagazeho

radiotv10by radiotv10
29/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakipe abiri akomeye i Burayi yaganiriye ku igura ry’umunyezamu w’Umunyafurika wihagazeho
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani ndetse n’iya Chelsea FC yo mu Bwongereza, zamaze guhura kugira ngo ziganire ku bijyanye n’umunyezamu Andre Onana w’Umunya-Cameroun.

Amakuru avuga ko hari ibiganiro byamaze kuba, hagati ya Inter de Milan na Chelsea, bigendanye n’igura n’igurishwa rya Andre Onana.

Nk’uko La Gazzetta dello Sport ibivuga, abahagarariye Chelsea bari mu mujyi wa Milan kuri uyu wa Kane mu biganiro byo kuba bagura uyu munyezamu w’Umunya Cameroon Andre Onana.

Gusa ariko Inter de Milan yatangaje ku mugaragaro ko ikipe iyo ari yo yose yaba yifuza Onana, wavuye muri Ajax Amsterdam mu mpeshyi iheruka, yamutangaho akayabo ka miliyoni 40 z’ama Euros.

Ikipe ya Chelsea yari yabanje kwifuza ko habaho kugurana abanyezamu ariko ikongeraho amafaranga make, ku buryo Kepa Arrizabaraga yajya muri Inter de Milan bityo na yo igatwara Andre Onana ariko Inter de Milan yahise ibitera utwatsi.

Amakuru akomeza avuga ko iyi kipe ya Chelsea izasubirana i Milan ubundi buryo baguranamo abakinnyi ikaba yabaha abakinnyi barimo Trevoh Chalobah na Ruben Loftus-Cheek.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 5 =

Previous Post

Ibitamenyerewe ku Isi byagaragaye ku mukobwa watunguye benshi

Next Post

Uguhangana kudasanzwe muri Shampiyona: Rayon yamaze gutambuka kuri mucyeba wayo APR

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Rayon itanze igisubizo gitunguranye ku makuru atashimishije abakunzi bayo

Uguhangana kudasanzwe muri Shampiyona: Rayon yamaze gutambuka kuri mucyeba wayo APR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.