• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’Umufaransa, Paul Pogba wanyuze mu makipe akomeye ku Isi, ubu yemerewe kugaruka agaconga ruhago nk’uwabigize umwuga, nyuma y’umwaka n’igice ari mu bihano byo guhagarikwa.

Uyu mukinnyi wo hagati w’imyaka 31 y’amavuko, yarangije igihano cye kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, ndetse ubu yemerewe kujya mu ikipe yamwifuza, dore ko ubu ari umukinnyi wigenga.

Muri Nzeri 2023, Pogba yari yafatiwe igihano cyo guhagarikwa imyaka ine adakira umupira w’amaguru nyuma yuko isuzuma ryari rimaze kugaragaza ko akoresha imiti yongera ingufu, ariko iki gihe cyaje kugabanywa n’Urukiko rushinzwe imisifurire muri Siporo, rwagishyize ku mezi 18.

Kuva tariki 03 Nzeri 2023 ubwo yakinaga umukino we wa nyuma, Pogba yakomeje kwitoza ku giti cye kugira ngo akomeze kuringaniza imbaraga ze, nubwo ibyo yagiye avugwaho bishobora kumubera imbogamizi mu kugaruka muri ruhago kwe.

Amakuru ava mu bakurikiranira hafi ibya ruhago, avuga ko Pogba ubu ari gushakisha amahirwe mu isoko ry’umupira w’amaguru kugira ngo yongere yigaragaze, nubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryamaze gufungwa.

Shampiyona y’iwabo mu Bufaransa (Ligue 1) bisa nk’aho nta mahirwe ayifitemo kuko imiterere yayo itemerera ko umukinnyi asinyishwa nta masezerano mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino, nubwo hari amakipe yari yagaragaje kumwifuza.

Nanone kandi abasesengura ruhago, bavuga ko izindi shampiyona nk’iyo mu Butaliyani (Serie A) na yo bigaragara ko nta mahirwe yo kuyinjiramo afite nubwo amakipe yayo yo yemerewe gusinyisha umukinnyi wigenga na nyuma y’igura n’igurisha, kuko bisa nk’ibigoye ko yasubira muri iyi shamiyona ari na yo yahozemo. Ni kimwe no muri LaLiga yo muri Espagne, Bundesliga yo mu Budage, na Premier League yo mu Bwongereza.

Amakuru avuga ko uyu rurangiranwa muri ruhago, ashobora kwerecyeza muri shampiyona ziri kuzamuka, nk’iyo muri Saudi Arabia. Bivugwa kandi ko ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za America isanzwe ikinamo ba rurangiranwa Lionel Messi, Luis Suárez, iri kumwifuza dore ko ngo yanahuye na David Beckham inshuro zinyuranye, ariko na ho hakaba hakiri imbogamizi zijyanye n’amategeko.

Muri Saudi Arabia, amakipe nka Al Ittihad ni yo ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana Pogba, ku buryo yajya akinana n’inshuti ze banakinanye mu ikipe y’Igihugu Karim Benzema na N’Golo Kanté.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 20 =

Previous Post

Mu rubanza rwa Gitifu uregwa ruswa ya 300.000Frw hazamuwe ingingo nshya yerecyeye uwamureze

Next Post

Hafashwe abandi bakekwaho ubutekamutwe mu Rwanda

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hafashwe abandi bakekwaho ubutekamutwe mu Rwanda

Hafashwe abandi bakekwaho ubutekamutwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.