Nyuma y’imirwano yirije umunsi wose hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’aba Wazalendo, iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryafashe uduce umunani two muri Segiteri ya Osso Banyungu, muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru.
Ni nyuma y’imirwano yirije umunsi kuri iki Cyumweru tariki Indwi Nzeri 2025, aho yasize AFC/M23 yigaruriye uduce twa Mafuo, Biholo, Shoa, Bwambaliro, Busoro, Kinyeere, Burora na Ngesha.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, kiravuga ko abo mu nzego z’umutekano muri ibi bice, bagihamirije ko utu duce uko ari umunani ubu turi mu maboko ya AFC/M23.
Ni mu gihe abarwanyi ba Wazalendo irwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa, nyuma yo gukubitwa inshuro na AFC/M23, bahunze berecyeza mu bice bya Kazinga na Mahanga mu bice biri mu rugabano rwa Teritwari ya Masisi na Walikale.
Abatuye muri ibi bice, bakomeje kugira ubwoba ko imirwano yakubura isaha n’isaha, dore ko abarwanyi ba Wazalendo, bakomeje kwisuganya ngo bagabe ibitero byo kwisubiza ibi bice bamuruwemo na AFC/M23.
Iyi mirwano yabaye muri Kivu ya Ruguru, mu gihe indi itutumba muri Kivu y’Epfo, aho uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa rwashyize imbaraga ngo rwigarurire ibice biri mu maboko ya AFC/M23, mu gihe iri huriro na ryo rivuga ryiteguye guhangana n’ubutegetsi bukomeje gukora amarorerwa.
RADIOTV10