Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku gitero kidasanzwe cy’iterabwoba cyakangaranyije benshi mu Burusiya

radiotv10by radiotv10
23/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku gitero kidasanzwe cy’iterabwoba cyakangaranyije benshi mu Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Kugeza ubu harabarwa abantu 60 baburiye ubuzima mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe ahaberaga igitaramo i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, aho Umutwe w’Iterabwoba wa ISIL wamaze kukigamba.

Ni igitero cyagabwe ahazwi nka Crocus City Hall, ubwo abantu bitwaje intwaro biraraga mu bitabiriye igitaramo, bakabamishamo amasasu, bakanatera ibiturika.

Abantu batanu bari biyoberanyije bambaye imyambaro ibahishe amasura, ni bo bagabye iki gitero cy’iterabwoba, binjiye muri sale yari yuzuyemo abantu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, bari baje mu gitaramo cy’injyana ya Rock.

Urwego rw’iperereza mu Burusiya, rwatangaje ko kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 60 bitabye Imana, ndetse inzego zishinzwe ubuzima muri iki Gihugu zikaba zatangaje ko abakomeretse ari 145 barimo 60 bakomeretse bikabije.

Mu butumwa bwatambutse ku muyoboro wa Telegram, Umutwe wa ISIL, wigambye ko ari wo wagabye iki gitero, ndetse ko izi ntagondwa zakigabye zabashije gucika.

Kuri uyu wa Gatandatu, Umuvugizi wa Komisiyo y’Iperereza mu Burusiya, yavuze ko hakiri kare kugira byinshi bitangazwa kuri iki gitero no ku gushakisha abakigabye.

Iki cyumba kigari cyari giteraniyemo abari baje muri iki gitaramo, gisanzwe ari kimwe mu bikomeye i Moscow kuko kibasha kwakira abantu 6 200.

Umucuranzi witwa Alexei wari muri iki gitaramo wari wicaye ku rubyiniro, aganira na AFP, yavuze ko yagiye kumva “numva urusakuru rwinshi.”

Yakomeje agira ati “Nahise mbona ko ari urufaya rw’amasasu mpita nkeka ko ari ibintu bibi cyane, ko ari igitero cy’iterabwoba.”

Yavuze ko ubwo abantu babyiganaga bashaka gusohoka, ari bwo “hahise haraswa amasasu menshi cyane.” Ari na ko abantu bavuzaga induru nyinshi.

Abayobozi mu Burusiya batangaza ko nyuma y’iki gitero cyagabwe kuri wa Gatanu, hahise hakazwa ingamba ku Bibuga by’Indege, mu nzira za gari ya moshi ndetse n’iza Metro kugira ngo hashakishwe abagabye iki gitero.

Ni mu gihe kandi ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwa byose bihuza abantu benshi byari biteganyijwe i Moscow muri izi mpera z’icyumweru, byahise bihagarikrwa.

Sergei Sobyanin uyobora Umujyi wa Moscow yatangaje ko iki gitero ari “amahano akomeye”  nk’uko byanatangajwe na Perezida Vladimir Putin ukomeje gukurikiranira hafi ibyacyo.

Igitero gikanganye nk’iki cyaherukaga kuba mu Burusiya muri 2004 cyagabwe ku ishuri rya Beslan cyaguyemo abantu barenga 330.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Hatangajwe impamvu Urwego rukomeye ku Isi rwahaye u Rwanda Miliyari 200Frw n’icyo azakoreshwa

Next Post

Hatangajwe umwaka wagaragayemo ubushyuhe bwinshi n’uko muri 2024 bizamera

Related Posts

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has announced that the forces they...

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

by radiotv10
24/11/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye gukozanyaho n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, mu mirwano yabereye muri Uvira...

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

by radiotv10
24/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’igisirikare...

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

by radiotv10
24/11/2025
0

Abana 50 muri 303 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana Gatulika ryitiriwe Mutagatifu Mariya (St Mary’s Catholic School), riherereye mu Majyaruguru ya...

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

by radiotv10
24/11/2025
0

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwemeje ifungwa ry’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru barimo abo mu...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe umwaka wagaragayemo ubushyuhe bwinshi n’uko muri 2024 bizamera

Hatangajwe umwaka wagaragayemo ubushyuhe bwinshi n’uko muri 2024 bizamera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.