Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho ku mugabo wo muri Kamonyi wahigishwaga uruhindu akekwaho kwica umugore we

radiotv10by radiotv10
28/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho kwica ateye icyuma umugore we w’imyaka 32 babanaga mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yafatiwe mu Karere ka Nyagatare afite umugambi wo gutorokera muri Uganda.

Icyaha cyo kwica umugore we, uyu mugabo witwa Tuyizere agikekwaho kugikora mu cyumweru gishize tariki 24 Ugushyingo 2024, ariko akaba yari yahise atoroka.

Uyu muryango wabayemo ibi byago utuye mu Mudugudu wa Rukaragata mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda, bivugwa ko wari usanzwe ubana mu makimbirane.

Amakuru yemejwe na Polisi y’u Rwanda, ahamya ko uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyagatare bikekwa ko yashakaga gutorokera mu Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye ikinyamakuru cyitwa Igihe ko uyu mugabo yamaze gufatwa. Yagize ati “Bigaragara ko yashakaga gutorokera mu gihugu cy’abaturanyi.”

Uyu ukekwaho kwica umugore we, yahise agarurwa mu Karere ka Kamonyi, kugira ngo hakomeze inzira zo kumushyikiriza inzego z’ubutabera, aho ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Amakuru yavuye mu baturanyi, yavuaga ko nyakwigendera n’umugabo we bahoraga mu ntonganya, byanatumye yahukana ajya kwishakira undi mugabo, ariko uyu mugabo ukekwako kumwica, yakomeje kumubuza amahwemo, byanatumye agaruka mu rugo rwe bongera kubana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 2 =

Previous Post

Gisagara: Hatangajwe igishobora kutazishimirwa n’abakire bakoze ibyabangamiraga ab’amikoro aciriritse

Next Post

Ikipe ikinamo rurangiranwa muri ruhago y’Isi yafashe icyemezo cyiza ku mukinnyi wayandikiyemo amateka akiyinjiramo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ikinamo rurangiranwa muri ruhago y’Isi yafashe icyemezo cyiza ku mukinnyi wayandikiyemo amateka akiyinjiramo

Ikipe ikinamo rurangiranwa muri ruhago y’Isi yafashe icyemezo cyiza ku mukinnyi wayandikiyemo amateka akiyinjiramo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.