Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
19/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Bill Ruzima wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yamaze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye cyanyuzemo abandi bahanzi barimo Ariel Wayz na Babo baheruka.

Uyu muhanzi wari watawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2025, yajyanywe mu Kigo Ngororamuco cya Huye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025.

Amakuru yo kujyanwa mu Kigo Ngororamuco, yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko yagiye kuvurwa ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge yasanzwemo.

Yagize ati “Yoherejwe mu kigo cya Huye Isange Rehabilitation Center, aho agiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abe yakira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.”

Bill Ruzima wari umaze iminsi itatu atawe muri yombi, yari acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, ari na ho yavanywe yoherezwa muri iki Kigo Ngororamuco.

Ubwo uyu muhanzi yatabwaga muri yombi, yari yanasanganywe ikiyobyabwenge cy’Urumogi, ndetse yemerera inzego ko yanywaga iki kiyobyabwenge kuva muri 2022.

Iki Kigo Ngororamuco cya Huye, cyanyuzemo kandi ibindi byamamare Nyarwanda, birimo abahanzi Ariel Wayz na Babo baherukayo, ndetse n’umuraperi Fireman we wagiyeyo anijyanye kubera kumva ko ibiyobyabwenge yigeze gukoresha byari bimaze kumugiraho ingaruka.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ubwo yavugaga ku ifungwa ry’uyu muhanzi Bill Ruzima, yari yavuze ko afite impano ikomeye ariko ko byari bigoye kumenya ko anywa ibiyobyabwenge, gusa avuga ko inzego zigiye kugira icyo zikora kugira ngo zimufashe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 14 =

Previous Post

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Related Posts

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yageneye ubutumwa mugenzi we Ishimwe Vestine amukomeza, nyuma yuko hagiye hanze...

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

by radiotv10
19/11/2025
0

Yifashishije ibipfunsi bibiri byambaye uturindantoki tuzwi ku bakinnyi b’iteramakofe, Umuhanzi The Ben yateguje abantu igitaramo mbaturamugabo bivugwa ko azahuriramo na...

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

by radiotv10
19/11/2025
0

Nyuma yuko Umuririmbyi w’Indirimbo zo kuramya Uwiteka, Ishimwe Vestine ashyize hanze ubutumwa bamwe bakabufata nk’ubuca amarenga ko ishyamba atari ryeru...

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko umuhanzi Bill Ruzima watawe muri yombi, afite impano, ariko ko...

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

by radiotv10
18/11/2025
0

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana n’umuvandimwe Dorcas, yashyize hanze ubutumwa buca amarenga ko mu rugo...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi
IBYAMAMARE

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

by radiotv10
19/11/2025
0

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

19/11/2025
Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

19/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.