Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho ku mukino wari wazamuye impaka mu Rwanda rwari rwabuze gica

radiotv10by radiotv10
08/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Nyuma ya ‘Rayon Day’ indi kipe yo mu Rwanda igiye gukora umunsi w’ibirori byayo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’impaka zari zazamuwe n’icyemezo cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyo gusubika umukino wa gicuti wari guhuza Mukura VS na Rayon Sports, ariko iyi kipe igakomeza kuvuga ko uzaba, ubu byemejwe ko uyu mukino utakibaye.

Ikipe ya Mukura yari yateguye uyu mukino wa gicuti wagombaga kuzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, ku isaaha ya saa cyenda z’amanywa i Huye, aho iyi kipe yari yateguye umunsi wayo ‘Mukura Day’.

Ni umunsi umwe ndetse n’amasaha amwe n’umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda kizwi nka Super Cup uzahuza APR FC na Police FC uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 05 Kanama 2024, ubwo Mukura yatangazaga iby’uyu mukino, ni na bwo FERWAFA yamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko uyu mukino udashobora kuzaba kuko wari kuzabera rimwe n’uyu wa Super Cup.

Ikipe ya Mukura yari yakomeje kugaragaza ko iki cyemezo itakishimiye ndetse ivuga ko uyu mukino ugomba kuzaba, inagaragaza impamvu ishingiraho zirimo kuba nta tegeko wishe, kandi ngo yarakoresheje amafaranga menshi (Miliyoni 15 Frw) mu kuwutegura, ndetse ko ubwo hakinwaga Super Cup umwaka ushize, na bwo hari undi mukino wa gicuti byabereye rimwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, ubuyobozi bwa Mukura bwashyize hanze itangazo ryo kwisegura, buvugamo ko “Bitewe n’impamvu zitaduturutseho, tubabajwe no kubamenyesha ko igikorwa cya Mukura Season Launch gisubitswe.”

Iyi kipe ya Mukura yasoje mu butumwa bwayo isaba abakunzi bayo gukomeza kuyiba hafi no kuyishyigikira kugira ngo izatangire shampiyona ihagaze neza, ndetse no kuzaza kuyishyigikira mu mukino wa mbere wayo izahuramo na Gasogi United uzaba tariki 15 Kanama 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Ibyo umukinnyi w’umukobwa yakoreye umukunzi we muri ‘Olympic Games’ niyo nkuru igezweho muri iyi mikino

Next Post

Dore uburyo bworoshye wakoresha ugaca ukubiri n’ibiheri byo mu maso bijya bitera bamwe ipfunwe

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore uburyo bworoshye wakoresha ugaca ukubiri n’ibiheri byo mu maso bijya bitera bamwe ipfunwe

Dore uburyo bworoshye wakoresha ugaca ukubiri n’ibiheri byo mu maso bijya bitera bamwe ipfunwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.