Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe.
Amakuru dukesha Radio yitwa Royal FM, avuga ko uyu musore uzwi mu biganiro byo gusetsa abantu ku mbuga nkoranyambaga, yarekuwe nyuma yuko yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Iki gitangazamakuru kivuga ko ‘Burikantu’ yarekuwe nyuma yuko habayeho ubwumvikane hagati ye n’abo akekwaho gukorera icyaha cyo kubafungirana.
Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, uyu musore yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram buherekejwa n’amashusho ari kumwe na mugenzi we Buringuni bakorana na Jacky na we uzwi ku mbuga nkoranyamba, aho yagize ati “Ubu ndi guhumeka umwuka w’i Nyarugenge.”
Mwitende Abdoulkarim AKA ‘Burikantu’ yari yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2025 nyuma yuko abakobwa akekwaho gufungirana biyambaje Polisi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yari yavuze ko Burikantu yafungiranye abo bakobwa mu nzu abamo nyuma yuko bagiranye ikibazo gishingiye ku mafaranga ibihumbi birindwi (7 000 Frw) yabishyuzaga by’agaciro k’amafaranga yari yabatanzeho arimo 5 000 Frw y’urugendo na 2 000 Frw ya Fanta yari yabazimaniye.
Dr Murangira kandi yari yagiriye inama abantu ko igihe hari ibyo batumvikanyeho na bagenzi babo, badakwiye kwishora mu bikorwa nk’ibi byabagusha mu gukora ibyaha, ahubwo ko bakwiye kujya biyambaza inzego.
Yagize ati “Iyo aza kuba yumva ko bagomba kumwishyura izo Fanta ze n’izo tike ze, ni cyo inzego ziberaho, yagombaga gutanga ikirego bakabibazwa. Iri ni ryo somo abantu batwumva bari bakwiye gukuramo.”
Burikantu yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye iwe ngo abafashe kujya bakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, akaza gusaba umwe muri bo kumusanga mu cyumba ngo baganiriremo, akamubera ibamba, ari ho yahereye afata icyemezo cyo kubasaba kumwishyura amafaranga y’ibyo yari yabatanzeho, bayabura akabafungirana.
RADIOTV10