Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabyutse yumvikana mu gace ka Luke muri Teritwari ya Masisi.
Ni imirwano yaramutse muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2025, aharamutse humvikana urusaku rw’imbunda za rutura ndetse n’izoroheje.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, kiravuga ko abatuye muri aka gace ka Luke muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, baramutse bumva urufaya rw’amasasu kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Amakuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bagabye igitero mu birindiro by’inyeshyamba za Wazalendo aho bakambitse muri kariya gace ka Luke, kigamije gukwiza imishwaro izi nyeshyamba zisanzwe zizwiho ibikorwa by’urugomo.
Ni igitero kandi kigamije gufasha AFC/M23 kwagura ibice igenzura, no kubohora abaturage bakomeje kugirirwa nabi n’uruhande bahanganye rwa Leta ya Congo Kinshasa rugizwe n’abarimo izi nyeshyamba za Wazalendo.
Amakuru avuga ko aha hari kubera imirwano, abaturage bagize ubwoba bwinshi, ndetse bakaba bakwiriye imishwaro bakajya kwihisha mu bihuru no mu mashyamba.
Hari hashize ukwezi umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo, wigaruriye aka gace ka Luke, mu gihe uzwiho ko aho ugeze hose, ubuzima buhagarara kubera ibikorwa byawo bibi bibangamira imibereho y’abaturage.
Iyi mirwano iramukiye ku muryango, mu gihe mu cyumweru gishzie, Ihuriro AFC/M23 ryungutse abakomando barenga 9 000 binjijwe mu gisirikare mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru waryo, Maj Gen Sultani Makenga.
Gen Makenga, mu butumwa yahaye aba Bakomando bashya, yabibukije ko intego y’iri Huriro ari ugukuraho ubutegetsi bwa DRC, burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi, bityo ko bakwiye kwinjira muri iki gisirikare bayumva neza, ndetse bumva n’uruhare bagomba kubigiramo.
RADIOTV10