Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru atanejeje ku itsinda rya muzika riyoboye muri Afurika y’Iburasirazuba ryihebeye u Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Amakuru atanejeje ku itsinda rya muzika riyoboye muri Afurika y’Iburasirazuba ryihebeye u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda rya muzika rya Sauti Sol ryafatwaga nk’irya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ryatangaje ko rigiye guhagarika gukora nk’itsinda, mu gihe ryari rigiye kuzuza imyaka 20 ribayeho.

Iri tsinda ryo muri Kenya, ryashinzwe muri 2005, rigizwe n’abagabo bane, ari bo; uzwi nka Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano Savara Mudigi na Polycarp Otieno.

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimo zirimo Short and Sweety, Suzana, The girl next door, zose zagiye zimenyekana muri Kenya ndetse no muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Gusa indirimbo bahuriyeho uko ari bane, zishobora kutazongera gusohoka kuko batangaje ko bagiye gushyira akadomo ku bikorwa byabo nk’itsinda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri tsinda, bagize bati “Rwari urugendo rwiza rwuje ibyiza twabanye nk’abavandimwe gusa kuri ubu buri umwe muri twe azakomeza umuziki ku giti cye.”

Sauti Sol itangaza ko ibikorwa byo gukora nk’itsinda bizarangira nyuma y’ibitaramo bagomba gukorera mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’u Burayi, nk’u Butaliyani.

Aba bagabo bagize iri tsinda, ni bamwe mu bahanzi bakunda u Rwanda ndetse bakunze kubirugarariza kenshi, mu bitaramo bagiye bitabira byaberaga muri iki Gihugu.

Mu muhango wo Kwita izina abana b’Ingagi wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze, abagize iri tsinda rya Sauti Sol na bo bari mu bise umwe mu bana b’Ingagi wiswe, aho bamwise ‘Kwisanga’.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Abigaragambirizaga ikindi cyugarije Abanyekongo kitari intambara bahuye n’uruva gusenya

Next Post

Ibisobanuro bitunguranye by’ishuri ryagaragayeho abana burira impinga bajya kuvoma abandi bari kwiga

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro bitunguranye by’ishuri ryagaragayeho abana burira impinga bajya kuvoma abandi bari kwiga

Ibisobanuro bitunguranye by’ishuri ryagaragayeho abana burira impinga bajya kuvoma abandi bari kwiga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.