Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana Bigirimana Abedi nk’umukinnyi wayo mushya.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu Burundi yerekanwa na Rayon Sports kuri uyu wa Kane.
Bigirimana Abedi yagiye yifuzwa na Rayon Sports inshuro nyinshi, ariko kuyinjiramo bikanga, ubu akaba yamaze guhabwa ibyo yasabaga kugira ngo asinye.
Amakuru avuga ko mu byo yahawe kugira ngo yinjire muri Rayon, birimo amafaranga yaguzwe angana na miliyoni 22 Frw mu gihe kingana n’umwaka umwe.
Bigirimana Abedi wari umaze igihe mu biruhuko muri Tanzania, ubu ari i Kigali aho byitezwe ko saa cyenda z’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025 aribwo yerekanirwa mu Nzove ahari kubera imyitozo ya Rayon Sports.
Uyu mukinnyi usanzwe akina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, amakuru avuga ko gusinya muri Rayon Sports kwe byagizwemo uruhare n’umufatanyabikorwa w’iyi kipe, uruganda rwaSkol, akaba ari rwo rwatanze amafaranga yo kugura uyu musore.
Abedi yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports imyaka ibiri hanyuma ayivamo yerecyeza muri Police FC ari na yo avuyemo ajya muri Rayon Sports.
Uyu mukinnyi kandi asanzwe ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ndetse imikino myinshi abanza mu kibuga.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10