Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya ku bana 10 bashenguye benshi barohamye muri Nyabarongo

radiotv10by radiotv10
19/07/2023
in MU RWANDA
0
Amakuru mashya ku bana 10 bashenguye benshi barohamye muri Nyabarongo
Share on FacebookShare on Twitter

Abana icumi (10) barohamye mu mugenzi wa Nyabarongo mu gice cyo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, imibiri yabo yose yabonetse.

Imibiri y’aba bana icumi, yabonetse yose kugeza uyu munsi ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, mu gihe kuri uyu wa Kabiri hari hamaze kuboneka ine.

Ibikorwa byo gushakisha aba bana byahise bitangira, haza no kwiyambazwa ishami ry’ingabo rishinzwe umutekano wo mu mazi, ari na ryo ryari ryabonye imibiri ine yari yabonetse kuri uyu wa Kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwemeje ko imibiri y’aba bana bose uko ari icumi yari yamaze kuboneka, aho yabonetse kugeza muri metero 17 z’ubujyakuzimu.

Aba bana 10 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, ubwo bari mu bwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwambuka bugana mu Karere ka Ngororero.

Nyuma y’aya makuru yababaje benshi, ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano, bihutiye kuhagera, ari nab wo hatawe muri yombi umugabo wari ubatwaye muri ubu bwato, bivugwa ko yari abajyanye mu bikorwa byo kumufasha gupakira amategura.

Uyu mugabo wahise atabwa muri yombi, yari yavuze ko bari abantu 14 na we arimo, ariko hakaza kurohorwa abana batatu muri bo, naho abandi 10 bakaba bari babuze.

Nyuma y’iyi mpanuka, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yari yatangaje ko hakurikijwe igihe cyari gishize hashakishwa aba bana, nta cyizere cyo kuba baboneka bakirimo umwuka.

Guverineri Alice Kayitesi yari yagize ati “Dukomeje ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo tube twabona imibiri yabo kuko kuba baboneka ari bazima byo ntabwo umuntu yabyizera ugereranyije n’igihe gishize.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’umunsi umwe habaye iyi mpanuka, abaturage bo muri aka gace, bari bakomeje kuza gukorera ikiriyo kuri uyu mugezi, kuko imibiri ya bamwe muri aba bana yari itaraboneka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Ibibangamye bikorerwa abakobwa ku myanya ndangagitsina bifatwa nk’umuco byahagurukiwe

Next Post

N’uherutse gufungurwa yabonye ikipe- Igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi ryashyushye

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
09/01/2026
0

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
N’uherutse gufungurwa yabonye ikipe- Igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi ryashyushye

N’uherutse gufungurwa yabonye ikipe- Igura n'igurisha ry’abakinnyi i Burayi ryashyushye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.