Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya ku rubanza rw’umwana rwazamuye impaka: Icyemezo cyafashwe

radiotv10by radiotv10
03/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Amakuru mashya ku rubanza rw’umwana rwazamuye impaka: Icyemezo cyafashwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’umuhungu waregwaga icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi waburanishijwe muri iki cyumweru bikazamura impaka, yahamijwe icyaha, akatirwa igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri.

Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15 watawe muri yombi mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 mu kwezi k’Ugushyingo ubwo yari afite imyaka 14, yaburanishijwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 31 Mutarama 2023.

Mu rubanza rwe, we n’Umunyamategeko we Me Niyotwagira Camille, baburanye bemera icyaha dore ko no mu ibazwa rye rya mbere yari yacyemeye.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, rukamukatira gufungwa imyaka 10.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo cyarwo, rwemeza ko icyaha cyo gucuruza ibiyobabwenge cyakekwaga kuri uyu mwana kimuhama.

Umucamanza yavuze ko ubusanzwe itegeko riha ububasha umucamanza kugabanya igihano mu gihe hariho inyoroshyacyaha, kandi ko uyu mwana yaburanye yemera icyaha bityo ko yagombaga guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 n’imyaka 15 ariko ko akwiye kugabanyirizwa igihano.

Urukiko ruvuga ko uku kugabanyirizwa igihano gushingiye kandi ku kuba uyu mwana yarakoze iki cyaha kubera kuyobywa n’ababyeyi be babimushoyemo, bityo agomba guhanishwa igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ine ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Urubanza rw’uyu mwana rwazamuye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko umwana ungana gutya atari akwiye gufungwa.

Ubushinjacyaha bwanataze umucyo kuri iki kibazo, bwavuze ko mu mategeko y’u Rwanda, umwana ugejeje imyaka 14 ariko ataruzuza imyaka y’ubukure (18) iyo afatiwe mu cyaha habaho uburyozwacyaha ku giti cye.

Bwavuze ko uyu mwana yafatiwe mu mukwabu wo gutahura ibiyobyabwenge, bakabimusangana iwabo mu rugo aho yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 53.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mwana yemeye icyaha yaba mu mabazwa ndetse no mu rukiko, yaburanishijwe hubahirizwa ibiteganywa ku mwana uburana atujuje imyaka y’ubukure.

RADIOTV10

Comments 1

  1. M.LEONCE says:
    3 years ago

    Nge ndabona bitoroshye,uyu mwana ntiyarakwiriye gufungwa ahubwo bakamujyanye mukigo ngororamuco cy’abana.kuko urebye neza wasanga atariwe wabyikoreraga yarabikoreraga abandi cg hari izindi mpamvu zibirinyuma kuko akiri umwana.

    Naho rwose ni ishyano ritugwiririye kumva ko dufunga nimpinja pe. Bikwiye gusubirwamo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Kigali: Impanuka idasanzwe y’ubwanikiro bwaguye biravugwa ko yahitanye benshi

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwigobotora imbogamizi zo kutagira ibikorwa remezo

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwigobotora imbogamizi zo kutagira ibikorwa remezo

Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwigobotora imbogamizi zo kutagira ibikorwa remezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.