Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya ku wakekwagaho urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza basanze yishwe urw’agashinyaguro

radiotv10by radiotv10
11/04/2023
in MU RWANDA
4
Amakuru mashya ku wakekwagaho urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza basanze yishwe urw’agashinyaguro
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 28 wakekwagaho kwica umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, baherutse gusanga mu muhanda i Muhanga yapfuye yakuwemo amaso yanaciwe ururimi, wanabyemeraga ko ari we wamwivuganye, na we yishwe arashwe n’inzego z’umutekano ubwo yashakaga kuzirwanya.

Urupfu rw’umwarimu wo muri Kaminuza witwa Muhirwe Karoro Charles, rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere w’icyumweru gishize, tariki 03 Mata 2023, ubwo bamusangaga mu muhanda yapfuye, yakuwemo amaso ndetse yakaswe n’ururimi.

Inzego z’iperereza zahise ziritangira, zita muri yombi umusore witwa Dusabe Albert w’imyaka 28 y’amavuko, ndetse tariki 05 Mata 2023, yemerera inzego ko ari we wivuganye nyakwigendera.

Uyu musore yabwiraga inzego z’iperereza ko yishe uyu wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma yo kwishyurwa ibihumbi 300 Frw n’uwitwa Lambert, ngo kuko yari yarigeze kumutwara isoko bapiganirwaga.

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023 ahagana saa kumi, uyu musore Dusabe yagiye kwereka inzego z’umutekano uko yakoze iki cyaha ndetse n’ibyo yakoresheje dore ko yavugaga ko yamwicishije umuhini, ariko ngo ubwo  bari mu nzira yashatse gusingira Umupolisi ngo amwambure imbunda, undi ahita amurasa ahita yitaba Imana.

Yarashwe ubwo berecyezaga aho yakoreye iki cyaha yakekwagaho mu Mudugudu wa Musengo mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza.

Muri iki gitondo, uyu musore akimara kuraswa ubwo abantu bajyaga mu mirimo yabo hamaze gucya, umurambo we wari ukiri aho bivugwa ko warasiwe, ndetse hashyizwe ibimenyetso bibuza abantu kuhegera.

Uyu Dusabe uvugwaho yari asanzwe ari igisare wuka inabi abantu bose, ubwo yafatwaga nyuma y’urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza, bamusanze afite amaraso umubiri wose, ndetse abaturage bari bamurakariye bidasanzwe.

Dr Karoro Charles uherutse kwitaba Imana
Uwakekwagaho kumwica na we ubu ntakiri mu Isi y’abazima
Ahari umurambo w’uyu musore bivugwa ko ari ho yiciwe

RADIOTV10

Comments 4

  1. Bowazi valens says:
    3 years ago

    Ndashimira inzego z’umutekano zafashe uwishe umwarimu ariko ntanashimira RIB mukomeze mukore iperereza.

    Reply
  2. Umwali says:
    3 years ago

    Uwicisha inkota azicishwa indi, bamenyereye kuvutsa inzirakarengane ubuzima batabahaye.
    Umuntu muri iki gihe naho igihugu kigeze utinyuka kuvutsa undi ubuzima akwiye kwicwa nawe, kuko akaga twahuye nako nta umunyarwanda wakaba agitinyuka kwica undi.
    RIP Dr, Imana twizeye ko yakwakiriye udusuhurize abacu Bose binzirakarengane nkawe. Inzego z’umutekano zacu ndabemera 100%

    Reply
  3. Funny says:
    3 years ago

    Mwakoze akazi gakomeye, Imana ishimwe ko aho yashyize Dr Charle nae yagezeyo, gs turasaba ngo niyo mpyisi ngo ni Lambert nayo ifatwe bayikanire uriyikwiye ,umugome gs wumunyeshyari ,yaba nae warupfuye irwagashyinyaguro nkuko bagize Dr Charle nkareba ko iryosoko washaka urihambanwa wamugomeweee!!!gs twizeye inzego zumutekano zikora akazi zishinzwe neza nae urafatwa too.

    Reply
  4. Ndagijimana says:
    3 years ago

    Ahubwo se ko ntumva bavuga umuntu wamuhaye 300k. Jye numva nawe yagombye gukurikiranwa nawe akagerwaho nibyo yakoreye nyakwigendera.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 12 =

Previous Post

Umugeni bamutekera inyama z’ingona!!: Ibitangaje by’aho badakozwa inyama z’amatungo bakikundira iz’inyamaswa

Next Post

Ukuri kuzuye k’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda asubiza ikinyamakuru cyatonetse Abanyarwanda

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukuri kuzuye k’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda asubiza ikinyamakuru cyatonetse Abanyarwanda

Ukuri kuzuye k’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda asubiza ikinyamakuru cyatonetse Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.