Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru mashya kuri rutahizamu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda byakekwaga ko yahagaritse ruhago

radiotv10by radiotv10
02/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru mashya kuri rutahizamu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda byakekwaga ko yahagaritse ruhago
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Danny Usengimana wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda arimo APR FC, ndetse akanakinira Amavubi, yabonye ikipe muri Canada, nyuma y’igihe gito atangaje ko yahuzwe umupira wo mu Rwanda.

Usengimana Danny umaze igihe atuye muri Canada, bamwe mu bakurikiranira hafi ruhago nyarwanda, bakekaga ko yahagaritse gukina umupira kuko yari igihe adafite ikipe.

Amakuru yatangajwe na we ubwe, Danny Usengomana yamaze gusinyira ikipe ya AS Laval ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’Intara ya Québec yo mu Gihugu cya Canada.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Danny Usengimana yishimiye kuba yabonye ikipe nshya, ndetse anashimira Imana.

Yagize ati “Ntuzigere ucika intege mu buzima. Urakoze Mana ku mahirwe adasanzwe umpaye, umpaye gukorera hanze akazi nkunda cyane, wamfunguriye imiryango yagutse idashobora gufungwa n’uwo ari we wese.”

NTUKIGERE UTANGA MU BUZIMA han urakoze Mana kubwamahirwe meza, Wampaye gukorera mumahanga nakazi nkunda cyane, Wakinguye umuryango munini ntamuntu ushobora gufunga Ukwiriye gushimwa kwanjye kandi murakoze

Uyu rutahizamu wari umaze iminsi yimukiye muri Canada ndetse akaba yarasanzeyo umugore we usanzwe utuyeyo, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubona ikipe azajya akinira muri iki Gihugu cya Canada yimukiyemo.

Danny Usengimana abonye ikipe muri Canada, nyuma y’uko atangaje ko umupira wo mu Rwanda yawuhuzwe kubera amanyanga awurimo.

Danny Usengimana yakiniye amakipe yo mu Rwanda atandukanye arimo Isonga FC ari na yo yazamukiyemo, aza kwerekeza muri Police FC aho yavuye yerekeza muri APR FC.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − fourteen =

Previous Post

Nyuma y’ubwegure bwa Perezida wa Njyanama ya Rusizi undi muyobozi muri aka Karere yeguye

Next Post

Rutsiro: Batuye mu mazi rwagati ariko ntibagira ayo gukoresha

Related Posts

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

by radiotv10
29/10/2025
0

Rayon Sports ishobora kubura umutoza w’umunya-Senegal, Serigne Saliou Dia bari bumvikanye, nyuma yuko aje ku rutonde rw’abashobora guhabwa akazi mu...

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

by radiotv10
28/10/2025
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim...

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

by radiotv10
28/10/2025
0

The Rwanda Football Federation (FERWAFA) has announced that the Video Assistant Referee (VAR) technology, which helps improve refereeing decisions, will...

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

by radiotv10
28/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ishyihamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikoranabuhanga ryinganira imisifurire rizwi nka VAR (Video Assistant Referee) rizatangira gukoreshwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

IZIHERUKA

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?
IMIBEREHO MYIZA

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

29/10/2025
Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Batuye mu mazi rwagati ariko ntibagira ayo gukoresha

Rutsiro: Batuye mu mazi rwagati ariko ntibagira ayo gukoresha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.