Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

radiotv10by radiotv10
16/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka y’umunyamakurukazi Uwamwezi Daphine wamenyekanye nka Bianca yari yaribwe mu Mujyi wa Kigali, yabonetse mu Karere ka Kamonyi.

Uyu munyamakurukazi usanzwe akorera imwe muri radiyo zikorera mu Rwanda, yari yibwe iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, mu cyumweru gishize tariki 11 Kamena 2025.

Bianca yavugaga ko imodoka ye yibwe n’umukozi we ayikuye iwe mu rugo aho atuye, ahita aniyambaza Inzego, aho yari yatanze ikirego kugira ngo zikurikirane iby’iki kibazo.

Amakuru yamenyekanye, ni uko iyi modoka y’uyu munyamakurukazi yabonetse nyuma y’iminsi ibiri yibwe mu cyumweru gishize, ariko ikaba yabonetse yarangiritse.

Uyu munyamakuru aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, yagize ati “Ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025 nibwo twayibonye Bishenyi, yaragiye arayigongesha ayita muri ‘bordure’ akuramo ‘batterie’ ndetse atwara urufunguzo rw’imodoka arigendera ayita aho.”

Nubwo imodoka y’uyu munyamakuru yabonetse ariko ukekwaho kuyiba ari we wari umukozi we wo mu rugo, ntarafatwa ngo akurikiranyweho iki cyaha.

Umunyamakuru Bianca waguze imodoka ye ya mbere muri 2020 yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4, icyo gihe yabwiye Umunyamakuru bagiranye ikiganiro ko yayigezeho yiyushye akuya, aho yabashije kuyigura nyuma yo kwizigama no kwizirika umukanda.

Umunyamakurukazi Bianca

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 13 =

Previous Post

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

Next Post

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Related Posts

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, biravugwa ko yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.