Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

radiotv10by radiotv10
16/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka y’umunyamakurukazi Uwamwezi Daphine wamenyekanye nka Bianca yari yaribwe mu Mujyi wa Kigali, yabonetse mu Karere ka Kamonyi.

Uyu munyamakurukazi usanzwe akorera imwe muri radiyo zikorera mu Rwanda, yari yibwe iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, mu cyumweru gishize tariki 11 Kamena 2025.

Bianca yavugaga ko imodoka ye yibwe n’umukozi we ayikuye iwe mu rugo aho atuye, ahita aniyambaza Inzego, aho yari yatanze ikirego kugira ngo zikurikirane iby’iki kibazo.

Amakuru yamenyekanye, ni uko iyi modoka y’uyu munyamakurukazi yabonetse nyuma y’iminsi ibiri yibwe mu cyumweru gishize, ariko ikaba yabonetse yarangiritse.

Uyu munyamakuru aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, yagize ati “Ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025 nibwo twayibonye Bishenyi, yaragiye arayigongesha ayita muri ‘bordure’ akuramo ‘batterie’ ndetse atwara urufunguzo rw’imodoka arigendera ayita aho.”

Nubwo imodoka y’uyu munyamakuru yabonetse ariko ukekwaho kuyiba ari we wari umukozi we wo mu rugo, ntarafatwa ngo akurikiranyweho iki cyaha.

Umunyamakuru Bianca waguze imodoka ye ya mbere muri 2020 yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4, icyo gihe yabwiye Umunyamakuru bagiranye ikiganiro ko yayigezeho yiyushye akuya, aho yabashije kuyigura nyuma yo kwizigama no kwizirika umukanda.

Umunyamakurukazi Bianca

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − six =

Previous Post

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

Next Post

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Related Posts

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

As the week draws to a close, many people rush into the weekend with long to-do lists, errands to run,...

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

IZIHERUKA

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana
MU RWANDA

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

03/11/2025
Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

03/11/2025
Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.